Inkuru Nyamukuru

Kenya yagurishije hanze y’igihugu toni zisaga ibihumbi 50 bya avoca

todayJuly 15, 2020 63

Background
share close

Kenya yesheje agahigo ko gucuruza avoca nyinshi mu bihugu byo hanze muri ibi bihe amahanga ari guhangana n’icyorezo cya koronavirusi nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Kenya Daily Nation.

Ni mu gihe iki gihugu cyagurishije toni ibihumbi 58,400 mu bihugu 42 kuva uyu mwaka watangira.

Kenya ikaba yarungutse muri ubwo bucuruzi amafaranga abarirwa muri miriyoni 75 z’amadolari y’amerika.

Umuyobozi w’inshyirahamwe ry’abahinzi b’avoca muri kenya akaba avuga ko bishimira ko umusaruro wabo ukunzwe ku isoko mpuzamahanga kandi bikajyana n’ingufu bashyize mu kuzihinga.

Kenya ubusanzwe ni igihugu kiza mu bihugu bya mbere ku isi mu guhinga avoca.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abangavu babyaye imburagihe ngo iyo basobanukirwa itegeko ryo gukuramo inda ntibaba babayeho nabi

Umushinga “Baho neza” ushyirwa mu bikorwa n’ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa Muntu (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’ubuzima watangije ubukangurambaga bwo gusobanurira abakobwa babyaye batujuje imyaka y’ubukure ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu bijyanye no gukuramo inda. Mu mahugurwa y’iminsi itanu agenewe abo bangavu bo mu karere ka Musanze bagaragaje akababaro ko kuba bataramenye iryo tegeko ribarengera mbere y’igihe, ubu bakaba babayeho mu buzima bubi bw’inshingano zirenze […]

todayJuly 15, 2020 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%