Inkuru Nyamukuru

Dr. Habumuremyi arahakana ibyaha aregwa, yasabye ko urubanza rubera mu muhezo

todayJuly 16, 2020 45

Background
share close

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, yagejejwe mu Rukiko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 agiye kuburana ku byaha aregwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwafunze Dr. Habumuremyi ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, akaba yarafungiwe rimwe na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).

Hagati y’abamwungara babiri ari bo Me Bayisabe Erneste na Kayitare Jean Pierre, imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane, Dr. Habumuremyi yabajijwe niba ibyaha aregwa abyemera, asubiza ko atabyemera.

Umwe mu bunganira Dr. Habumuremyi yabwiye Urukiko ko umukiriya we nta mutekano afite mu kuza kwiregura imbere y’abantu benshi barimo n’itangazamakuru.

Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa, nyuma ari bwo ruza gutanga umwanzuro.

Dr. Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda iherutse gufungwa, inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ‘banki Lambert’.

Iyi kaminuza iri mu Mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi, bivugwa ko bayitangiye ikirego.

Dr. Habumuremyi afunzwe yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Simon Kamuzinzi

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya yagurishije hanze y’igihugu toni zisaga ibihumbi 50 bya avoca

Kenya yesheje agahigo ko gucuruza avoca nyinshi mu bihugu byo hanze muri ibi bihe amahanga ari guhangana n’icyorezo cya koronavirusi nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Kenya Daily Nation. Ni mu gihe iki gihugu cyagurishije toni ibihumbi 58,400 mu bihugu 42 kuva uyu mwaka watangira. Kenya ikaba yarungutse muri ubwo bucuruzi amafaranga abarirwa muri miriyoni 75 z’amadolari y’amerika. Umuyobozi w’inshyirahamwe ry’abahinzi b’avoca muri kenya akaba avuga ko bishimira ko umusaruro wabo […]

todayJuly 15, 2020 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%