ABAKURIYE AMADINI N’AMATORERO BAKIRANYE UBWUZU ICYEMEZO CYO KONGERA GUFUNGURA INSENGERO
Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yemeje ko insengero zongera gufungura, abakuriye amadini n’amatorero bo mu Intara y’Amajyaruguru bishimiye uyu mwanzuro, baboneraho no kwizeza abanyarwanda ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kurinda abazisengeramo ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Itangazo ry’ibyemezo ry’inama y’Abaminisitiri rishimangira ko n’ubwo insengero zemerewe gukora uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima. Abakuriye amadini […]
Post comments (0)