Inkuru Nyamukuru

USA: Umunyeshuri yafunzwe azira kudakora umukoro wo mu rugo

todayJuly 17, 2020 25

Background
share close

Muri leta zunze ubumwe z’amerika, abanyeshuri bigabije imihanda bamagana icyemezo cy’umucamanza cyo gufunga umwana kubera ko atakoze umukoro we wo mu rugo.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15, akaba yarafunzwe mu mwaka ushize azira gukubita n’ubujura ariko aza kurekurwa by’agateganyo, ategekwa kuzajya akurikira amasomo ye.

uyu mwana usanzwe ufite ibibazo byo mu mutwe rero, akaba yarongeye gutabwa muri yombi arafungwa, nyuma y’uko ananiwe kurangiza amasomo ye mu gihe cya covid 19.

Abarimu n’abanyeshuri bagenzi be bakaba bari kwigaragambya basaba ko uyu mwana arekurwa, cyane cyane ko hari abandi banyeshuri benshi batakurikiye amasomo yabo neza mu gihe bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rukaba rwatangaje ko ruziga ku kibazo cy’uyu mwana w’umukobwa mu minsi iri imbere

BBC

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abantu 300 bishyuriwe mituweri ngo hehe no kurembera iwabo

Abaturage 300 batishoboye bo mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, bishimira kuba barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bumvaga ntaho bazakura amafaranga yo kwiyishyurira. Ni igikorwa cyabaye ku wa gatatu tariki 15 Nyakaganga 2020, aho itorero Rwanda Legacy of Hope ryatanze Sheki y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900 yahise ishyikirizwa ubuyobozi bw’akagari ka Nyabugogo. Uretse icyo gikorwa, Rwanda Legacy of Hope kuva muri 2012, ifasha igihugu […]

todayJuly 17, 2020 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%