Inkuru Nyamukuru

Haracyari kare ngo utubari twemererwe gufungura-MINISANTE

todayJuly 20, 2020 28

Background
share close

Miniteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hakiri kare ngo abafite ibikorwa by’utubari bemererwe gufungura kuko byatuma ubwandu bwa COVID-19 burushaho gukwirakwira.

Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishusho rusange y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda mu mezi ane ashize kigeze mu Rwanda.

Hagaragajwe ko hari inzego z’imirimo zigenda zikomorerwa n’izindi nzego nk’insengero zimaze igihe gito zongeye gufungura, ariko hakaba hari na serivisi zirimo n’utubari zitaremererwa gufungurwa kandi zitunze benshi mu Banyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije, yavuze ko hakiri kare ngo utubari twemererwe gufungura kuko abatugana badashobora kwihanganira gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, igihe bafashe ku binyobwa bisindisha.

Yanavuze ko ubwirinzi mu tubari bugoranye kuko abanywa inzoga baba batambaye udupfukamunwa kandi bakaba badashobora kwihanganira kwegerana.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Hari urubyiruko rurenga ku mabwiriza rukajya kwikinira umupira

Mu gihe siporo, byumwihariko umupira w’amaguru itarakomorerwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bamwe mu rubyiruko ku bibuga binyuranye hirya no hino mu karere ka Musanze bakomeje kugaragara barimo gukina umupira w’amaguru, binyuranye n'amabwiriza yashyizweho yo kwirinda. Umubare munini w’abo basore ukaba ukunze kugaragara, ku kibuga cy’indege cya Musanze no ku kibuga cy’Ishuri ryisumbuye rya Kigombe(GSK), cyane cyane mu masaha y’umugoroba. Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeannine […]

todayJuly 20, 2020 51

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%