Haracyari kare ngo utubari twemererwe gufungura-MINISANTE
Miniteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hakiri kare ngo abafite ibikorwa by’utubari bemererwe gufungura kuko byatuma ubwandu bwa COVID-19 burushaho gukwirakwira. Byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishusho rusange y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda mu mezi ane ashize kigeze mu Rwanda. Hagaragajwe ko hari inzego z’imirimo zigenda zikomorerwa n’izindi nzego nk’insengero zimaze igihe gito zongeye gufungura, ariko hakaba hari na serivisi zirimo n’utubari zitaremererwa gufungurwa kandi zitunze benshi mu Banyarwanda. Minisitiri w’Ubuzima […]
Post comments (0)