Inkuru Nyamukuru

USA: Amerika yafunze imwe mu biro bya ambassade y’Ubushinwa mu mugi wa Houston

todayJuly 22, 2020 41

Background
share close

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Ubushinwa gufunga ibiro by’ambasade byabyo mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Iki cyemezo kikaba cyafashwe n’Ubushinwa nk’ubushotoranyi bukomeye bwa politike.

BBC iravuga ko ibiro by’ububanyi n’amahanga by’Amerika byavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda umutungo bwite wo mu by’ubwenge w’Amerika.

Ariko Wang Wenbin, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yavuze ko icyo cyemezo giteje uburakari kandi nta shingiro gifite.

Ibyo bitangajwe n’impande zombi nyuma yaho hagaragaye amashusho y’abantu batamenyekanye batwika impapuro aho bajugunya imyanda ku mbuga y’iyo nyubako y’uhagarariye Ubushinwa.

Ibyo biro ni bimwe muri bitanu by’abahagarariye Ubushinwa muri Amerika, utabariyemo ambasade y’Ubushinwa iri i Washington DC.

Ntibizwi impamvu ibyo by’i Houston ari byo byatoranyijwe muri ibyo bindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#GumaMuRugo yagabanyije ubusinzi, ubusambanyi no kurwana kw’abashakanye – RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko ibyaha bikorwa n’abashakanye birimo ubusinzi, ubusambanyi no kurwana, byagabanyutse muri iki gihe hashyizweho amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ni nyuma y’aho Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko asabiye Guverinoma gusuzuma niba ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo yumvise mu binidi bihugu no mu Rwanda cyaba gihari. Mu kiganiro Umuvugizi w’Ubugenzacyaha RIB, Domique Bahorera yahaye KT Radio, yavuze ko n’ubwo nta mibare afite hafi, mu gihe hariho gahunda ya guma […]

todayJuly 22, 2020 44

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%