Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Inyungu ya Farumasi itumye Kabgayi ihabwa indi mbangukiragutabara

todayAugust 12, 2020 59

Background
share close

Akarere ka Muhanga kashyikirije ibitaro bya Kabgayi imbangukiragutabara yaguzwe mu nyungu ya Farumasi y’akarere, ikaba igiye kunganira izisanzwe kuri ibyo bitaro zidahagije ngo abarwayi bahabwe serivisi nziza.

Ibitaro bya Kabgayi bigaragaza ko nibura habura izindi ngombyi ebyiri z’abarwanyi kugira ngo bibashe guha serivisi zinoze abagana ibitaro bya Kabgayi bava mu bigo nderabuzima 16 bigize akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi Dr. Philippe Nteziryayo avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka imbangukiragutaraba esheshatu hakaba hakenewe nibura izindi ebyiri kugira ngo abagana ibitaro babashe kubona ingobyi zihagije zo kuhabageza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwatangaje ko hari ibihugu byo mu karere bidashaka kuzahura umubano wabyo na rwo

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020. Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ko […]

todayAugust 12, 2020 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%