Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwatangaje ko hari ibihugu byo mu karere bidashaka kuzahura umubano wabyo na rwo

todayAugust 12, 2020 49

Background
share close

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2020.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru, ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta yavuze ko bitangaje uburyo u Burundi bwavuga ibyo.

Umva Dr. Vincent Birut hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Mu kwezi kumwe bamaze batujwe mu mudugudu bamaze kwinjiza arenga miliyoni eshanu

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gicuro akagari ka Shonga umurenge wa Tabagwe bavuga ko babayeho neza kuko bahawe ibikoresho nkenerwa bakaba bahabwa n’ibibatunga. Ubworozi bw’inkoko muri uyu mudugudu w’agatare, bumaze kwinjiza miliyoni zirenga eshanu mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bukaba buvuga ko buzabafasha gucunga umutungo batangiye gukura mu bikorwa bahawe. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 12, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%