Mu gihe abantu basaga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (ascenseur, elevator) byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.
Ku bantu bagira ubwoba bwo gukora ku mabuto ashobora kuba yanduye, umwenjeniyeri wo mu gihugu cy’Ubuhinde yahimbye uburyo butuma umuntu abasha guhamagara asanseri, ikanamugeza kuri etaje yifuza kugeraho bitabaye ngombwa ko hari buto n’imwe akanda.
Uyu muhinde witwa Bhavin Ahir asanzwe atuye muri etaje ya 12, mu nyubako ituwemo n’abantu amagana kandi bakoresha asanseri inshuro nyinshi ku munsi.Avuga ko abantu bahora bafite ubwoba bwo gukora kuri buto ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo kugira icyo abikoraho.
Ubwo Ubuhinde bwatangira gahunda ya Guma mu Rugo mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ahir yatangiye gukorera ubushakashatsi iwe mu rugo, ari nabwo ahimba akuma kuri ubu kazwi nka “Sparshless” (Sparsh bisobanura ‘gukora’ muri rumwe mu ndimi z’aho mu Buhinde).
Ako kuma gashyirwa iruhande rw’amabuto asanzwe ya asanseri. Kugira ngo umuntu ahitemo etaje ashaka kujyamo, icyo akora ni ugutunga urutoki ku mubare ujyanye n’iyo etaje. Urutoki rugomba kuba ruri kuri milimetero hagati y’icumi (10mm) na cumi n’eshanu (15mm) kugira ngo kano kuma gakore.
Kugeza ubu akuma ka Bhavin Ahir kari gukoreshwa mu miturirwa 15 yo mu Buhinde, kandi avuga ko amaze kubona abantu baturuka mu bindi bihugu birimo Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Brazil, bashaka kumenya uko ako kuma gakora kugira ngo bakagure.
Si Bhavin Ahir wo mu Buhinde gusa wabashije guhimba uburyo bushya bwo gukoresha asanseri kuko mu gihugu cya Thailand ho iduka rimwe ryashyizeho uburyo bwo gukoresha ikirenge kugira ngo ahitemo etaje ashaka kujyamo. Mu Buyapani ho ikigo kimwe kirimo gucuruza uduti umuntu akoresha akanda buto, aho kugira ngo akoreshe intoki ze.
(Photo by LILLIAN SUWANRUMPHA/AFP via Getty Images)
Inkuru dukesha shene ya televiziyo, CNN, ivuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko buto za asanseri zibaho umwanda uruta uwo ku ntebe zo mu misarani ya kizungu. Ubushakashatsi kuri coronavirus bwerekanye kandi ko ibyago byo kwandurira muri asanseri biri hasi kuko umwuka uba ugenda neza, kandi abantu bakaba badatindamo. Ariko nanone abahanga bavuga ko agakoko ka coronavirus gashobora kumara ahantu amasaha agera kuri 72, ari nayo mpamvu ari byiza kwirinda gukora kuri buto zo muri asanseri.
Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe gukumira indwara (CDC) kigira inama abaturage yo kwirinda gukora kuri za buto za asanseri n’intoki, ahubwo bakifashisha ikindi kintu, urugero agafuniko k’ikaramu, cyangwa se bagakoresha ubujana bw’intoki.
Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangije ubushakashatsi ku ngaruka z’igihe kirekire covid-19 igira ku wayivuwe agakira, mu gihe imibare mishya igaragaza ko muri icyo gihugu abamaze kwandura covid-19 ari hafi ibihumbi 28. Ubwo bushakashatsi buzakorerwa ku bantu 300 bakize covid-19 bukazakorwa ku bufatanye bw’abashakashatsi bo kuri kaminuza ya Nairobi. Prof Omu Anzala wo mu itsinda ry’abo bashakashatsi yabwiye ikinyamakuru the Daily Nation ko abantu bazapimwa ingaruka za covid-19 bifashishije ibizamini by’amaraso, […]
Post comments (0)