Inkuru Nyamukuru

Umugore wifuzwa muri 2050 ni uwuzuza inshingano z’urugo kandi wateye imbere

todayAugust 13, 2020 25

Background
share close

Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF rwifuza ko icyo gihe umugore w’umunyarwanda azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere kurusha.

Hélène Uwanyirigira ukuriye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, avuga ko umugore wifuzwa muri 2050 ari uzaba yuzuza inshingano eshatu kandi akazuzuza neza.

Pélagie Kayirebwa, uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF mu Karere ka Huye avuga ko mu cyerekezo 2050, batangiye urugamba rwo kwegera abagore, mu midugudu batuyemo, hakarebwa icyo bakeneye bakakibafashamo.

Ni muri urwo rwego hatangijwe gahunda yo kuremera abagore b’abakene cyane, bakagurizwa ibihumbi 100 bifashisha mu dushinga duciriritse, hanyuma bagahabwa ababarusha ubumenyi babaherekeza kugira ngo udushinga twabo tudahomba, ahubwo bunguke, hanyuma na bo mu bihe biri imbere bazabashe kuremera bagenzi babo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINISANTE yasobanuye abasabwa kwirinda/kurindwa Covid-19 by’umwihariko

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko n’ubwo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 areba abantu bose, abafite ikibazo cy’ubudahangarwa buke bw’umubiri bo basabwa kwirinda by’umwihariko. MINISANTE ivuga ibi ishingiye ku baheruka kwicwa na Covid 19, bombi ngo bari bakuze banafite ibibazo by’ubundi burwayi burimo ibiro byinshi n’umubyibuho ukabije. Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko abantu babiri baheruka kwicwa na Covid-19, bombi bari bakuze umwe afite imyaka 51, undi afite 77, hari uwari asanzwe […]

todayAugust 12, 2020 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%