Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yibukije abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

todayAugust 14, 2020 46

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo hashize amezi menshi abantu bari mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, icyo cyorezo kigihangayikishije isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagarutse ku nama zo kwirinda icyo cyorezo zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, gusiga intera hagati y’abantu, kwisuzumisha, ndetse no gukurikiza andi mabwiriza yose atangwa n’inzego zibishinzwe.

Yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu guhangana na cyo, ariko urugendo rwo kugihashya burundu rucyiri rurerure. Ni yo mpamvu Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya COVID-19.

Ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19. Amezi atanu akaba ashize icyo cyorezo kigaragaye mu Rwanda.

Umuntu wa mbere wagaragaraye ni Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda, ngo nta bimenyetso yigeze agaragaza. Ku wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzuma ryihuse, bamusangamo Coronavirus. Nyuma ye mu Rwanda hakomeje kugaragara n’abandi barwayi ba COVID-19.

Kugeza ku wa Kane tariki 13 Kanama 2020 icyo cyorezo kikaba cyari kimaze kuboneka mu bantu 2,200.
Abamaze gukira bose hamwe ni 1,558, abari bakivurwa ni 634, naho abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni umunani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guhindura icyo ubutaka bwagenewe ntibizongera gukorwa n’akarere konyine

Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka gitangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira. Izo mpinduka ngo zibaye hagamijwe kubahiriza igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka bw’u Rwanda cya 2020-2050 giherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, kugira ngo hatazagira amakosa agaragaramo mu kugishyira mu bikorwa. Umva inkuru irambuye hano:

todayAugust 14, 2020 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%