Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Imiryango icyenda yasenyewe n’imvura

todaySeptember 23, 2020 52

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki 22 Nzeri 2020 imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenye imiryango icyenda yo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo. Iyi mvura kandi yangije bikomeye imyaka ihinze ku buso bwa hegitari zisaga eshanu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude yabwiye KT Radio ko nta muntu wapfuye cyangwa se ngo akomerekere muri ibi biza.

Kuri ubu imiryango ine ikaba icumbitse mu bikoni mu gihe indi miryango itanu icumbikiwe n’abaturanyi mu gihe hagishakisha inkunga yo kububakira.

Gitifu Shabani Jean Claude ari kuri micro ya Mutuyimana Servillien:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gitifu watwaye umuturage muri ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko bwahagaritse mu kazi Aimable Nsengimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, wavuzweho gutwara umuturage witwa Mbonimana Fidele muri ‘butu’ y’imodoka, hanyuma bikamuviramo gukomereka bikomeye. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu muyobozi, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe. Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko […]

todaySeptember 23, 2020 79 1

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%