Inkuru Nyamukuru

Rusesabagina mu mwambaro w’iroza, yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho yari ahuriye na FLN

todaySeptember 25, 2020 21

Background
share close

Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.

Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

Rusesabagina avuga ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana.

Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bafashwe ari abavugizi b’umutwe wa FLN, na bo bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iyo ingagi ziza kuba zidahari mu Rwanda…

Ku itariki 24 Nzeri 2020 imiryango mpuzamahanga izirikana ku nyamaswa z’ingagi zisa n’abantu zisigaye hake ku isi. By’umwihariko uyu munsi ukaba wahuriranye n’uko abantu bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye, bifashishije ikoranabuhanga bakurikirana umuhango ngarukamwaka utegurwa n’u Rwanda, wo kwita izina abana b'ingagi 24 bavutse mu mwaka wa 2019/2020. Akamaro ingagi zisanzwe zizwiho cyane ni uko ba mukerarugendo bazisura bagatanga amafaranga y'amahanga azwi nk'amadevize, Mukanoheri Venantie wo mu Kinigi […]

todaySeptember 24, 2020 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%