Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha imodoka z’amashanyarazi
Imodoka ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi yageze mu Rwanda mu rwego rwo gutangiza gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere. Iyo modoka yaguzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ari na cyo kiyakiriye bwa mbere mu Rwanda. Iyi modoka izagifasha kuzuza inshingano zacyo zo kubungabunga ibidukikije, ikaba yazanye n’icyuma kizajya kiyishyiramo umuriro cyashyizwe ku biro bya REMA ku Kacyiru.
Post comments (0)