Inkuru Nyamukuru

Urwego rwa RIB rwataye muri yombi Idamange, akomeretsa umupolisi

todayFebruary 16, 2021 16

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemereye Kigali Today aya makuru, gusa yirinda gutangaza byinshi ku itabwa muri yombi rya Idamange kugira ngo bitabangamira iperereza.

Uyu mugore kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Idamange yatawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube, avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio y’Abanyamerika (Ijwi rya Amerika) muri iki gitondo, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yavuze ko Idamange akurikiranyweho ibyaha bitatu, ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararao muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Dr. Murangira yavuze ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2021, Idamange yagiye agaragaza imyitwarire ivanzemo politiki, ibikorwa bimwe bigize icyaha ndetse n’ibikorwa bigaragaza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yavuze ko ibyo ari byo byatumye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zitangira kumukoraho iperereza, akaba yarafashwe ku wa Mbere nyuma yo kugaragara ko ibyo bikorwa bigize icyaha.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko Idamange yasagariye abashinzwe umutekano igihe bajyaga kumufata, Dr. Murangira yavuze ko ubwo RIB na Polisi bari mu iperereza ku byaha ashinjwa, Idamange yakubise umupolisi icupa aramukomeretsa, ndetse akaba yaranagaragaje kwigomeka ku buyobozi, cyangwa se kwigomeka bya kiboko.

Dr. Murangira yavuze ko RIB igikora isesengura ry’amagambo yatangajwe na Idamange ijambo ku rindi, umwazuro ukazafatwa hashingiwe ku byo iperereza rizagaragaza.

Dosiye ya Idamange ubu iri gukorwa, ikazashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cy’iminsi itanu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%