Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame asanga ari ngombwa gushora imari mu ikoranabuhanga

todayMarch 23, 2021 111

Background
share close

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame afatanyije n’umushoramari Carlos Slim hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao, bayoboye inama ya komisiyo mpuzamahanga y’umuyoboro mugari wa interineti.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari ifite insanganyamatsiko yo kubaka ikoranabuhanga ridaheza, nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yavuze ko ikoreshwa ry’umuyoboro mugari wa interineti ryiyongereye cyane muri ibi bihe by’icyorezi cya Covid-19, ariko ko uko ubuzima bwagiye bwimukira cyane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, byatumye kujyanisha imikoreshereze y’ikoranabuhanga n’uburyo bisanzwe biba ihame, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi.

Perezida Kagame avuga ko mu gihe henshi amashuri yari afunze kubera Covid-19, umubare munini w’abanyeshuri batabashije kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse bamwe mu banyeshuri batakaje umwaka wose w’amasomo.

Avuga kandi ko ubu hari abanyehsuri benshi bamara igihe kinini kuri interineti, bityo ko hakwiye gushaka uko umutekano wabo waba wizewe, ari nayo mpamvu intego y’iyi komisiyo muri uyu mwaka yibanda ku ngingo eshatu, ari zo umuyoboro wa interineti uhamye, interinetiihendutse ndetse n’umutekano mu gukoresha ikoranabuhanga.

Perezida Kagame kandi avuga ko kuba haratangiye gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bitandukanye, bigaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyaba kigiye kugera ku iherezo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta COVID y’igikatu iragaragara mu gihugu imbere – MINISANTE

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 kugeza ubu nta bwandu bwa COVID-19 y’igikatu buragaragara mu Gihugu imbere. Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kuva mu kwezi kwa Kanama 2020 hatangiye ubushakashatsi bwakorewe ku barwaye COVID-19 ngo harebwe niba hari Virus ya COVID yaba yarahinduye imiterere mu Rwanda bigaragara ko virus zabonetse nta kibazo basanze zateye. Avuga ko mu bipimo 400 byakozwe ngo harebwe niba hari […]

todayMarch 22, 2021 21

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%