Inkuru Nyamukuru

Umushumba mushya wa Diyoseze ya Cyangugu yimitswe

todayMarch 25, 2021 62

Background
share close

Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Padiri Edouard Sinayobye, umushumba mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, amugira inama yo guhora azirikana ko yatowe na Nyagasani, kandi ntiyibagirwe amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo.

Yabimubwiye mu muhango wo kumwimika nk’umwepisikopi wa Cyangugu, urimo ubera kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi kuri uyu wa Kane.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu 500 gusa, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Inkumwa ya Papa mu Rwanda yabwiye Padiri Sinayobye ko umwanya ahawe atari uw’icyubahiro, ahubwo ari uwo kuba umugaragu w’abantu kandi wicisga bugufi.

Inshingano zo kuba umwepisikopi wa Cyangugu, Padiri Sinayobye yazihawe na Papa Francis mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021.

Asimbuye Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana, witabye Imana muri Werurwe 2018 azize uburwayi

Umuhango wo kumwimika witabiriwe kandi n’abashumba bose ba za Diyoseze zo mu Rwanda, barimo na Kardinali Antoine Kambanda, umwepisikopi wa Goma ndetse n’uwa Bukavu muri RDC.

Witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Guverineri mushya w’Intara y’Uburengerazuba Francois Habitegeko na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Undi mutangabuhamya yagaragaje umugambi wa Rusesabagina wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ruri kuburanishwa n’urugereko rw’urukiko rukuru, kurinuyu wa Kane urukiko rwumvise ubuhamya bwa Noel Habiyaremye, uvuga ko yakoranye na Rusesabagina. Uyu Habiyaremye yari umutangabuhamya wa kabiri w’ubushinjacyaha, nyuma ya Prof. Michelle Martin w’Umunyamerika watanze ubuhamya ku wa gatatu ku byo azi kuri uru rubanza. Habiyaremye yavuze ko muri 2006 ari bwo yatangiye kumva imigambi ya Rusesabagina ku maradio, yumva ari myiza kuko na […]

todayMarch 25, 2021 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%