Inkuru Nyamukuru

DR Congo: Abamaze kugwa mu rugomo rwongeye kwaduka barenze 30

todayJuly 14, 2022 153

Background
share close

Abantu batari munsi ya 31 barimo n’abana ubu ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe mu cyumweru gishize mu mirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Igisirikare cya DR Congo kivuga ko kirimo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bw’igihugu

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe myinshi y’inyeshyamba yadukiriye akarere ka Beni, ahatowe imirambo itanu ku wa gatatu.

BBC, yatangaje ko Abahatuye bavuga ko umubare w’abishwe ushobora kuba ari munini kurushaho kuko abantu babarirwa muri za mirongo baburiwe irengero.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu barenga 700,000 bamaze guhunga bata ingo zabo mu ntara ya Ituri no mu ntara ya Kivu ya ruguru, nkuko ONU ibivuga.

Ibi bitumye umubare wose w’abantu bamaze guta ingo zabo kubera umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo bagera kuri miliyoni esheshatu.

ONU ivuga ko aya makuba yo muri iki gihugu ari amwe mu yakaze cyane ku isi.

Igisirikare cya DR Congo kivuga ko kirimo kurwana n’imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bw’igihugu.

Myinshi muri iyo mitwe yari imaze imyaka itari mu mirwano, ariko mu bihe bya vuba aha bishize yongeye kubura imirwano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hashyizweho amabwiriza agamije guca ubujura burimo ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Guverinoma y'u Rwanda yatanze amezi 3 ku bacuruza ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga yo kuba bamaze kubisabira uruhushya. Mu rwego rwo guca ubujura burangwa muri ubu bucuruzi. Ibi ni ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga. Ni amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta. Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi batandukanye hirya no hino mu Gihugu. Aya mabwiriza ari mu […]

todayJuly 14, 2022 282

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%