Inkuru Nyamukuru

Hashyizweho amabwiriza agamije guca ubujura burimo ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga

todayJuly 14, 2022 282

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yatanze amezi 3 ku bacuruza ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga yo kuba bamaze kubisabira uruhushya. Mu rwego rwo guca ubujura burangwa muri ubu bucuruzi.

Ibi ni ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga. Ni amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi batandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Aya mabwiriza ari mu igazeti ya Leta yo ku ya 11 Nyakanga harimo amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) agena uburyo ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga bugomba gukorwamo.

Agaragaza kandi ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa na RICA, nk’uko RBA yabitangaje.

Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza asabwa kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1. Ndetse n’uwo abiguriye niba ari nyirabyo koko.

Aya mabwiriza akomeza avuga ko ucuruza agomba kugirana amasezerano y’ubugure n’ugurisha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Amasezerano y’ubugure agaragaza ko igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya amateka ya Fred Gisa Rwigema

Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Major General Fred Gisa Rwigema Mu 1960, we n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda bajya mu nkambi ya Nshungerezi, mu karere ka Ankole, nyuma y’ubugizi bwa nabi no kumenesha Abatutsi nk’igice kimwe cy’Abanyarwanda mu cyo ubutegetsi bw’icyo gihe bwise impindura matwara yo muri 59, yabanzirijwe […]

todayJuly 14, 2022 1049

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%