Hotel Bisate Eco Lodge yashyizwe kuri uru rutonde rwa hotel 10 zitangiza ibidukikije aho iyoboye izindi, rwakozwe na Travel + Leisure, ikinyamakuru cyo mu mujyi wa New York. Uru rutonde rugaragaragaraho kandi One & Only Nyungwe House nayo yo mu Rwanda.
Ukurikije urutonde rw’umugabane, Bisate Lodge yashyizwe ku mwanya wa mbere muri hotel zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije ikaba yubatswe mu majyaruguru y’u Rwanda mu Kinigi aho ifute amanota 98.29%, iyoboye amahoteri icumi ya mbere.
Hotel Bisate Eco Lodge yatashywe tariki ya 1 Nzeri 2017, ndetse yahise ishyirwa ku rutonde nk’imwe mu mahoteri mashya akomeye ku isi muri Gashyantare y’umwaka wakurikiyeho 2018.
Iyi Hotel yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uwayiruhukiyemo aba yitegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.
Yubatse mu ishusho imeze nk’inzu za kera mu Rwanda, iho ikikijwe n’ibyatsi mu mpande zose.
Bisate Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safari mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Uburyo yubatsemo byavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Indi hotel yo mu Rwanda iri kuri uru rutonde ku mwanya wa gatatu ni One & Only Nyungwe House n’amanota 96.36. Ni hotel iteye amabengeza iri mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Burengerazuba bw’igihugu.
One & Only Nyungwe House yubatse mu hagati mu mirima y’icyayi
Umwe mu bantu batoye yagize ati: “Umutungo utangaje ahantu hatangaje”.
Uwabashije kuruhukira muri iyi hotel aba yirebera aniyumvira amajwi meza y’inyoni, kureba ibyiza nyaburanga bitatse nyungwe nk’inkende ndetse no kugira amahirwe yo gusura imirima ihinzeho icyayi.
Ibi ni bimwe byagaragajwe nabayitoye doreko uru rutonde rushingiye ku biterekezo by’abantu baba barasuye izo hotel.
Kuri uru rutonde, umwanya wa kabiri washyizeho hoteri ya Gibb’s Farm yo muri Tanzania ifite amanota 96,63%.
Nk’uko Travel + Leisure ibivuga, buri mwaka, miliyoni 4 z’abasomyi n’abagenzi basabwa gutanga amanota, Ibintu byabashimije mu ngendo zabo, n’ibitekerezo kuri hoteri ya mbere, resitora, imijyi, amato atwara abagenzi, n’ibigo by’indege ku isi.
Afurika y’Iburasirazuba niyo yihariye uru rutonde. Dore ko ruriho andBeyond Ngorongoro Crater Lodge iri ku mwanya wa Kane, na Angama Mara na andBeyond Bateleur Camp zo muri Tanzania zigaragara ku mwanya wa Gatanu n’uwa Gatandatu.
Four Seasons Safari Lodge ni indi hotel yo muri Tanzania iboneka kuri uru rutonde kuko iri ku mwanya wa karindwi.Mu bindi bigenderwaho hatoranywa izi hotel, uretse aho ziba ziherereye harimo na service zitanga, amafunguro ndetse n’uburyo abazisura bahabwa agaciro.
Umuco nyarwanda wahawe umwanya mu kuyitaka Uwayiruhukiyemo aryoherwa nibyiza nyaburanga bitatse nyungweBisate ni imwe muri hotel yasigiye ibihe budasanzwe abayiruhukiyemo Isurwa cyane n’abari mu rugendo rwo gusura ingagi kuko aho iri ari hafi y’aho ziboneka.
Post comments (0)