Raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire.
Muri iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi n’amanota 81.1%, aho rukurikira ibihugu bya Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland ifite 86%, Norway n’amanota 84.5%, New Zealand ifite 84.1% na Suwede yagize 82.2%.
Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu bijyanye n’uburezi, ubuzima no muri politiki.
Guha abagore umwanya muri Politike byongereye u Rwanda amanota
Mu bijyanye no guteza imbere abagore mu rwego rwa politiki, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa karindwi ku Isi aho rufite amanota 56.3%, bikaba bishingira ku guha umwanya abagore muri Politike byumwihariko umubare munini wabagize Inteko Ishinga Amategeko mu bagize Guverinoma, inzego z’umutekano no mu nzego z’ibanze. U Rwanda uyu munsi rwaciye agahigo ko kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko doreko bangana na 68%,
U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 59 mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore n’amanota 97.4%, ariko iyi raporo yagaragaje ko hakiri ibikeneye kongerwamo imbaraga kuko ababyeyi bapfa babyara 248 mu 100,000 bakiri benshi.
Mu bindi bigaragaza muri iyi raporo harimo no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu burezi, aha u Rwanda rukaba rwaragize amanota ari hejuru ya 95 % nubwo raporo yerekanye ko bibiri bya gatatu by’abagore ari abatarize, aho 39% by’abakobwa ari bo biga mu mashuri yisumbuye mu gihe 6% gusa ari bo biga Kaminuza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Uyu ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza”
Mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwari rwaje ku mwanya wa karindwi ku Isi rukaba n’urwa kabiri muri Afurika.
Muri uyu mwaka, iyi raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF), ikaba yariswe “The Global Gender Gap Index”
Ibihugu birimo Nicaragua yabaye 7 kuri uru rutonde ifite amanota 81%, n’u Budage bwaje ku mwanya wa 10, n’amanota 80.1%, ni bwo bwa mbere byinjiye mu myanya 10 ya mbere ku Isi bikaba byarasimbuye Lithuania yisanze ku mwanya wa 11 n’amanota 79.9% n’u Busuwisi bwaje ku mwanya wa 13 n’amanota 79.5%.
Hotel Bisate Eco Lodge yashyizwe kuri uru rutonde rwa hotel 10 zitangiza ibidukikije aho iyoboye izindi, rwakozwe na Travel + Leisure, ikinyamakuru cyo mu mujyi wa New York. Uru rutonde rugaragaragaraho kandi One & Only Nyungwe House nayo yo mu Rwanda. Ukurikije urutonde rw’umugabane, Bisate Lodge yashyizwe ku mwanya wa mbere muri hotel zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije ikaba yubatswe mu majyaruguru y'u Rwanda mu Kinigi aho ifute amanota 98.29%, […]
Post comments (0)