Uganda ku wa kane tariki 14 Nyakanga, yavuze ko abantu bagera mu magana bishwe n’inzara muri zimwe mu ntara zikennye mu gihugu.
Ibiro bya minisitiri w’intebe wa Uganda ariko ntibyatanze umubare nyirizina w’abapfuye mu ntara ya Karamoja ivugwamo iyo nzara.
Iyi ntara ikaba iherereye hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo na Kenya, bimwe mu byateye iyo nzara ni uko muri iyi ntara habayemo izuba ryinshi kandi mu mwaka ushize yari ikaba yaribasiwe n’imyuzure y’imvura ndetse n’imisozi iratenguka icyo gihe.
Ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko bizohereza amatoni 200 y’imfashanyo kandi byongere itanki ya miriyoni 36 z’amadolari yo kugura ibiribwa byo kugaburira abatuye iyo ntara mu mezi atatu ari imbere.
Umuyobozi watowe muri iyo ntara avuga ko abantu 46 bapfuye muri komine ya Napak kugeza tariki ya 8 Nyakanga, mu gihe abandi 189 bapfuye muri komine ya Kaabong. Yavuze kandi ko hari abandi bapfuye mu zindi komine ebyiri, ariko nta mubare nyirizina yatanze.
Faith Nakut, umwe mu bayobozi ba Guverinoma yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu bayobozi biyemeje kwigomwa imishahara yabo bagaha ibyo kurya ababikeneye cyane mu gihe bategereje icyo Leta izabikoraho kuko ngo iki kibazo kimaze iminsi.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Faith yari yatangaje ko abantu 50 bishwe n’inzara muri Karamoja abagihumeka ngo bari kurya ibyatsi kugira ngo barebe ko bwacya.
Ati:” Bamwe mu baturage baragenda basatira urupfu kubera ko babuze ibyo kurya. Tariki 8 Nyakanga kandi nabwo abantu 46 bishwe n’inzara kandi umubare uzakomeza kwiyongera mu gihe hatagize igikorwa kuko hari abandi bagera ku 2,181 bamerewe nabi bameze nka bategereje urupfu imbere yabo”.
Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 14 Nyakanga ku rukuta rwa twitter ya Faith, batangaje ko batanze udufuka 300 tw’ibiryo mu gace ka Napak ahitwa Iriiri ahari abaturage benshi bibasiwe n’ikibazo k’inzara.
Raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire. Muri iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw'Isi n’amanota 81.1%, aho rukurikira ibihugu bya Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland ifite 86%, Norway n'amanota 84.5%, New Zealand ifite 84.1% na Suwede yagize […]
Post comments (0)