Inkuru Nyamukuru

Urwego rw’ubwiteganyirize bw’izabukuru muri Afurika ruracyari hasi cyane

todayJuly 15, 2022 25

Background
share close

Guverineri John Rwangombwa wa Banki Nkuru y’u Rwanda agaragaza ko icyizere cyo kubaho muri Afurika ubwacyo ari ikintu cy’ingenzi ariko ibi bitanga impuruza ku kibazo cyihutirwa cyo kongera umubare w’abazigamira izabukuru ku mugabane wa Afurika.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa

Ibi yabivugiye mu ihuriro rya 3 ry’urwego rw’ubugenzuzi bw’ubwiteganyirize bw’izabukuru muri Afurika ryatangiye ku wa kane Nyakanga 14.

Muri 2019, iri huriro ryatangiye rishyiraho urubuga aho abagenzuzi bijyanye na pansiyo basangira ibitekerezo, amakuru, hamwe n’ibikwiye kuvugururwa mu bigora uru rwego muri Afurika.

Mu biganiro byibanzweho muri iri huriro harimo imikorere y’urwego rwa pansiyo ku isi hose no ku mugabane wa Afurika, kwinjiza uru rwego mu ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwirinzi mu miyoboro ya interineti no guteza imbere mu buryo burambye urwego rwa pansiyo.

Icyizere cyo kuramba muri Afurika cyagiye kiyongera buhoro buhoro kigera ku myaka 64 muri 2020 kivuye ku myaka 48 mu 1980. Ibi bivuze ko umubare w’abaturage bajya mu kiruhuko cy’izabukuru uzakomeza kwiyongera bikaba ari impinduka ziteganijwe mu mibare y’abaturage mu gihe ubukungu na gahunda z’ubuzima bizagenda bitera imbere nk’uko Rwangombwa yabitangaje.

Yavuze kandi ko bibabaje kuko uyu munsi urwego rwa pansiyo ku mugabane wa Afurika rukiri hasi cyane cyane ugereranije n’ibindi bice by’isi. Nk’uko inkuru dukesha The New Times yabitangaje.

Urugero, 6.3 ku ijana gusa by’abakozi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribo babasha gutanga imisanzu y’ubwiteganyirize, ibi bikaba ku rugero ruto cyane iyo ugereranije n’ibihugu byateye imbere bifite hafi 100%.

Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushyira imbaraga mu gushyiraho gahunda zo kwemerera ibigo by’abikorera bitanga serivise z’ubwizigame mu gihe cy’izabukuru bigafashwa gushyiraho uburyo uburyo bunoze bwo gutanga serivisi zibanda cyane cyane ku nzego z’abakozi bakora mu mirimo isanzwe aho imibare igaragaza ko bari ku kigero cya 80% by’abakozi bo muri Afurika.

Alfred Ouma Shem, Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubushakashatsi n’ingamba, mu kigo gishinzwe inyungu z’ubwiteganyirize bw’izabukuru muri Kenya, yavuze ko kuri ubu Afurika ifite abaturage b’urubyiruko ariko ko bitazamara igihe kinini.Avuga ko bityo hakenewe gukorwa byinshi kugirango, mugihe abakiri bato bari mu mirimo itandukanye babashe kuzigamira izabukuru.

Ati: ” Ni ikibazo dukeneye guhangana nacyo mu gihe bagikora ”.Rwangombwa yagarutse ku kijyanye no gushaka uburyo uru rwego rwakwiga n’uburyo bwo guhangana n’ibihe by’ibiza bitunguranye nk’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati: ” Mu gihe dukeneye ko uru rwego rugera ahashimishije tugomba no gushaka uburyo bwiza bwo guhora twiteguye guhangana n’ibintu bitunguranye nk’icyorezo cya Covid-19 kugira ngo urwego rukomere kandi rurambe.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyaruguru: Abahoze bayobora uturere ubu bari mu yihe mirimo?

Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere aherutse mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho 80% ni ukuvuga abayobozi bane kuri batanu bavuye muri izo nshingano, hasigara umwe witwa Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Burera. Nuwumuremyi Jeannine wahoze ayobora Akarere ka Musanze Hari abaturage benshi bagiye bagaragaza icyifuzo cyabo mu itangazamakuru, cyo kumenya aho abahoze ari abayobozi babo bavuye mu nshingano baherereye muri iki gihe, bagaragaza n’amatsiko yo kumenya […]

todayJuly 15, 2022 344

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%