Inkuru Nyamukuru

Bafashwe bamaze kwinjiza mu Rwanda magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa

todayJuly 25, 2022 99

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Karongi, ku wa gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yafashe abantu 5 bari binjije magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Jean d’Amour Uwiringiyimana, Theodore Kagabo, Pierre Nkundunkundiye, Appolinaire Mugisha, na Elière Zirimwabagabo

Ati : ” Twahawe amakuru yizewe ko hari amabaro y’imyenda yinjiye mu gihugu kandi mu buryo bwa magendu avuye mu gihugu cya Congo, kandi ko abayazanye bayanyujije mu kiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato, abayazanye bagombaga guhurira n’abaguzi ku nkombe z’ikiyaga mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagali ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, bafashwe bakimara kuyagura bari gushaka uko bayatwara, abayambukije basubiye muri Congo.”

SP karekezi yihanangirije abaturage baturiye imipaka kureka kwijandika mu bikorwa bya magendu kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zakajije ibikorwa byo kubafata, yanabibukije ko magendu ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Amabaro y’imyenda yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA, naho abafashwe uko ari batanu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Bwishyura ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kurushaho gushyira ‘umuturage ku isonga’

Inama ya Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yateranye tariki 24 Nyakanga 2022 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo. Bahuriye mu nama hamwe n’abandi bashinzwe imiyoborere myiza mu nzego zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bagamije kurebera hamwe aho gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017 – 2024) igeze ishyirwa mu bikorwa. Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango FPR Inkotanyi mu Mujyi […]

todayJuly 25, 2022 107

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%