Inkuru Nyamukuru

Goma: Bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO

todayJuly 25, 2022 103

Background
share close
Abaturage barasaba ko MONUSCO iva kubutaka bw’igihugu cyabo

Abantu benshi bagaragaye mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma bamagana ingabo za ONU ziri muri DR Congo abandi banaboneka bangiza kandi basahura ibiro byayo.

Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo rivuga ko kuri uyu wa mbere nta wemerewe kwigaragambya.

Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC ko amasoko na za ‘boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko “yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’inyubako za ONU”.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko ababikoze “bazakurikiranwa bahanwe bikomeye.”

Batwitse n’imodoka y’umuryango w’Abibumbye

MONUSCO ni wo mutwe w’ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n’inyeshyamba. Ariko ugashinjwa ko mu myaka umaze muri icyo gihugu wananiwe kuzuza inshingano zawo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi igiye kugurisha mu cyamunara imodoka 15 na moto 461

Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Kacyiru kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 12 Kanama. Gusura […]

todayJuly 25, 2022 271

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%