Umukozi wo mu rugo ushinjwa kwica umwana w’aho yakoraga yakatiwe burundu
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga witwa Rudasingwa Ihirwe Davis w'imyaka 9. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022. Aho uyu mugore w'imyaka 37, wari umukozi wo mu rugo yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Karubibi Akagali ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo. Nk’uko umucamanza waburanishaga uru rubanza […]

Post comments (0)