Banki nkuru ya Zimbabwe yamuritse ibiceri bya zahabu byiswe Mosi-oa-Tunya bizajya byifashishwa mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’idolari rya Amerika ndetse no guhangana n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya Zimbabwe.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa mbere na Banki nkuru y’igihugu ya Zimbabwe, ndetse ikaba yahise ishyira hanze ibiceri 2000 mu mabanki y’ubucuruzi. Nk’uko Inkuru ya Sky News ibitangaza.
Idorali rya Zimbabwe ryakomeje guta agaciro cyane bitewe ni uko abaturage b’iki gihugu bakoresha cyane Idorali rya Amerika bitewe ahanini itumizwa hanze ry’ibicuruzwa rikiri hejuru ndetse kandi abaturage bakatikoresha nanone mu buhahirane bwa buri munsi.
Ibi biceri byiswe Mosi-oa-Tunya, mu rurimi rw’igi-Tonga, Banki Nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko bizajya bivunjwamo amafaranga asanzwe ndetse kandi byemewe mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu no kurwego mpuzamahanga.
Umuntu ku giti cye cyangwa ibigo bitandukanye bizashobora kugura ibi biceri ku bicuruzi bemewe nk’ama banki bikaba kandi byabikwa muri banki cyangwa mu ngo nk’uko biri mu itangazo.
Abanyamahanga bazashaka kugura ibi biceri basabwe kubigura gusa mu mafaranga y’amahanga.
Ibi biceri bya zahabu kimwe kizaba gifite agaciro ka amadorali ya Amerika 1,823. Igiciro cyabyo kizagenwa n’isoko mpuzamahanga rya zahabu, hiyongereyeho gatanu ku ijana mu giciro cyo gukora igiceri kimwe.
Banki nkuru ya Zimbabwe ivuga ko mu gihe kitarenze ukwezi hazamurikwa ibindi biceri bya zahabu bifite agaciro ko hasi byakoreshwa n’abacuruzi bato.
Ku rwego mpuzamahanga, ibiceri bya zahabu bikoreshwa mu bihugu nk’Ubushinwa, Afurika y’Epfo na Ositaraliya mu rwego rwo gukumira ihungabana ry’ifaranga ndetse nk’amahirwe yo gushora imari.
Ministeri y'Ibidukikije yatangaje ko hari ibindi bishanga 5 bigiye gutunganywa kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza ariko irengera ibidukikije ari na ko abantu barushaho kugira ahantu henshi ho kuruhukira. Igishanga cya Nyandungu cyaratunganyijwe hashyirwaho icyanya gifasha abantu kuruhuka no kwidagadura Ibi bikubiye muri gahunda yo kwita no gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali yiswe Kigali Wetland master plan, aho biteganijwe ko ibishanga 5 muri 36 biri mu […]
Post comments (0)