Inkuru Nyamukuru

Hagiye gutunganywa ibindi bishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali

todayJuly 26, 2022 215

Background
share close

Ministeri y’Ibidukikije yatangaje ko hari ibindi bishanga 5 bigiye gutunganywa kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kugira isura nziza ariko irengera ibidukikije ari na ko abantu barushaho kugira ahantu henshi ho kuruhukira.

Igishanga cya Nyandungu cyaratunganyijwe hashyirwaho icyanya gifasha abantu kuruhuka no kwidagadura

Ibi bikubiye muri gahunda yo kwita no gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali yiswe Kigali Wetland master plan, aho biteganijwe ko ibishanga 5 muri 36 biri mu Mujyi wa Kigali bigiye gutunganywa mu gihe cya vuba.

Ni mu rwego rwo kugirango urusobe rw’ibinyabuzima birimo bizabashe gusubirana nk’uko Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yabisobanuriye RBA.

Yagize ati: “Ubwo Nyandungu isojwe hakurikiyeho gutunganya igishanga cya Gikondo kuko twabonye ko bishoboka gusubiranya ibishanga byacu no kubana neza n’ibinyabuzima birimo, Nyandungu yatweretse ko byashoboka, ko igishanga atari ikimpoteri.”

Yakomeje agira ati: “Birumvikana tuzatunganya Gikondo, Rwampara, Utexirwa n’ahandi kandi bizaba bituganisha kuri Kigali twifuza aho ubuzima bw’abayituye buzaba burushaho kuba bwiza.”

Mu bishanga bizatunganywa mu minsi ya vuba n’ubwo hataratangazwa igihe ibikorwa bizatangirira, harimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, Rugenge agazwi nko mu Rwintare na Kibumba.

Usibye kuba bizatanga imirimo ku baturage bazabitunganya, byitezweho ko bizanongera ibikorwa by’ishoramari.

Nyuma ya Nyandungu hagiye gutunganya ibindi bishanga bitanu

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS) bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abakarani ibihumbi 28 bazifashishwa mu ibarura rusange batangiye guhugurwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribe, abakarani bazifashishwa batangiye guhugurwa, kandi n’ibisabwa byose byamaze kuboneka. Abarimu ni bo bazifashishwa mu ibarura rusange Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni igikorwa kigamije gukusanya amakuru atanga imibare nyakuri yerekana ubwiyongere bw’abaturage, n’imibereho y’ubukungu bwabo muri rusange. Rizaba rifite ibyiciro bitatu birimo gushyira nimero ku mazu, no ku ngo, bizakorwa guhera tariki […]

todayJuly 26, 2022 125

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%