Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, ku wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya 21 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati, ECCAS.
Iyi nama iri kubera i Kinshasa muri repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’igihugu kiyoboye uyu murango. nk’uko urubuga rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga rwabitangaje.
Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Tchad, Gen Mahamat Idriss Deby, Faustin-Archange Touadéra wa Santrafurika na Carlos Manuel Villa wa São Tomé and Príncipe.
Mu bandi banyacyubahiro ni Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza, Vis Perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Nguema Obiang Mangue Teodorín, Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Madamu Rose Christiane Ossouka Raponda, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Ambasaderi Tete Antonio.
Iyi nama ya 21 ya ECCASS, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima, Uburezi, Umuco”, biteganyijwe ko mubigomba gusuzumirwamo harimo imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abaminisitiri iheruka yagarutse ku bibazo by’umutekano, kwihuza k’umuryango ndetse n’ingufu.
Mu bindi byitezwe kandi ni ukurebera hamwe ibibazo bya Politiki n’umutekano bibangamiye Afurika yo hagati, uko umwuka uhagaze hagati y’u Rwanda na RDC n’uburyo ibi bihugu byakomeza gushimangira umubano. Harimo kandi n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine ku bukungu bw’uyu muryango.
Umuryango wa Economic Community of Central African States, ECCAS washinzwe mu 1983 uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati birimo Angola ,u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinne Equatoriale, Tchad , Sao Tome & Principe ndetse n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007, ariko ruwugarukamo muri 2016.
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Ambasaderi Nkulikiyimfura yavuze ko ari iby'icyubahiro gihambaye gushyikiriza Perezida Macron impapuro zo guhagararira u Rwanda. Yagize ati: " Ni ibyicyubahiro gikomeye cyane no kugeza kuri Nyakubahwa Perezida Emmanuel Macron, ibyangombwa binyemerera kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika y’Ubufaransa." Amb. […]
Post comments (0)