Inkuru Nyamukuru

Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza

todayJuly 27, 2022 111

Background
share close

Abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabunga byakoreshejwe basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho atangira kubahirizwa ku wa 11 Nyakanga 2022.

Aya mabwiriza ashyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibyikoranabunga byakoreshejwe harimo n’uko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bwabyo agomba kuvanza gusaba uruhushya rutangwa n’urwego rubishinzwe.

Ni muri urwo rwego ku wa kabiri tariki ya 26 Nyakanaga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo aribo; Polisi y’ u Rwanda (RNP), Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe gusobanura amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amasahanyarazi ndetse n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Umuyobozi w’ikigo RICA; Madamu Beatrice Uwumukiza, yavuze ko kuba nta mabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho byakoreshejwe, byatumye habaho icyuho cyo kuba habagaho nko gucuruza ibucuruzwa bitemewe cyangwa kugurisha ibintu byibwe.

Yagize ati: “Ubu dufite amabwiriza asobanutse asobanura icyo ugomba gukora nk’umucuruzi cyangwa umuguzi w’ibikoresho bikoresha amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, gutanga uruhushya no kubika inyandiko kugira ngo hirindwe ubucuruzi butemewe. Turi ahantu hose mu gihugu kugira ngo dushyire mu bikorwa aya mabwiriza kuko dukorana n’izindi nzego za Leta nka Polisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha.”

Aya mabwiriza agenga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byo mu biro n’ iby’itumanaho, ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha, ibikoresho binini byo mu rugo n’ibito bikoresha amashanyarazi, ibikoresho byo kumurika n’amatara, ibikoresho bya siporo, imyidagaduro n ibikinisho, telephone, insinga z’amashanyarazi, mudasobwa, televiziyo, ibikoresho by’umuziki, ibikoresho bifata amashusho, ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashusho, radiyo, imashini zimesa, imashini ziteka, n’ibindi bitandukanye.

Umuntu ushaka gucuruza ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’ibyikoranabuhanga byakoreshejwe asaba uruhushya rutangwa n’urwego rw’igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, urwo ruhushya rumara imyaka ibiri ariko rukongerwa.

Ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.

Ucuruza yandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije, akayabika nibura mu gihe cy’imyaka ibiri (2) ari yo; icyiciro; izina ry’ikirango; izina ndangakigererezo ryo mu ruganda; inomero y’ubwoko; inomero ya seri cyangwa IMEI na International Mobile Equipment Identity Software Version (IMEI SV), hakurikijwe aho ibikoresho biri (aho bishoboka); ikindi kirango cyangwa imimerere igitandukanya n’ibindi, iyo bihari; ibisobanuro by’imikorere n’imikoreshereze y’igikoresho.

Mbere yo kugura igikoresho cy’ikoranabunga cyakoreshejwe, umuguzi arasabwa kubanza kugenzura niba icyo gicuruzwa ari icy’uwo mucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse akabika neza ibikiranga.

Nk’uko RICA ibivuga, abasanzwe mu bucuruzi bagomba kugeza mu kwezi k’Ukwakira baramaze guhuza ibicuruzwa byabo n’aya mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aya mabwiriza azatuma habaho korohereza abagomba kureba ko ashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.

Yagize ati: “Nk’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, bizoroha gukurikirana abacuruzi bacuruza binyuranije n’amatetegeko kubera ko amabwiriza asaba ko ucuruza agomba kuba afite uruhushya, kubika inyandiko zibyo baguze n’ibyo bagurishije. Aya mabwiriza aje nk’intambwe nini yo kurwanya ubujura no kugurisha ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha , Thierry Murangira yavuze ko nta rwitwazo ruzongera kubaho aho umuguzi cg umucuruzi yavugaga ko atazi aho igicuruzwa cy’ikoranabunga afite cyaturutse, bizanacyemura ikibazo cy’abantu bahinduraga nomero iranga igikoresho.

Yagize ati: “Ubu umugurisha n’umuguzi bafite inshingano zemewe n’amategeko zo kwemeza inkomoko y’ibicuruzwa. Izi ni ingamba zo gukumira ubujura, kuko ubu abajura batazongera kubona ababagurira ibikoresho bibye.”I

BIHANO:

Ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi biva ku 50.000 Frw kugeza 200.000 Frw ku birebana no gutinda kongeresha uruhushya, kudatanga ku gihe raporo isabwa n’ubuyobozi cyangwa gufatanya n’abagenzuzi; kunanirwa gukora amasezerano yo kugurisha, kunanirwa kumenyesha impinduka cyangwa gutanga inyemezabuguzi; kunanirwa kubika amakuru y’ukuri y’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa ibikoresho by’ikoranabunga afite no gukora nta ruhushya cyangwa uruhushya rwararangiye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Trump yagarutse i Washington DC gutegurirwa inzira zo kwiyamamaza mu matora ya 2024

Donald Trump wahoze ari prezida w'Amerika, ari mu rugendo rw'iminsi ibiri i Washington DC umurwa mukuru w'Amerika, aho azatanga imbwirwaruhame zitandukanye kuri politike mu nama yateguwe n’ikigo cyitiriwe imvugo ye “America First”. Bisobanura “Amerika mbere ya byose.” Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, Ijwi ry’Amerika rikesha iyo nkuru, ryatangaje ko ikigo, America First, cyaba kirimo gukorera ku migambi itandukanye itegurira Trump kwiyamamariza manda ya kabiri mu 2024. AP, ikomeza ivuga ko abajyanama […]

todayJuly 26, 2022 100

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%