Abapolisi 100 bahawe amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana
Ku wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru habereye amahugurwa yahawe abapolisi 100 baturutse mu gihugu hose barimo abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (PCEOs), ndetse n’abapolisi bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni amahugurwa y'umunsi umwe agamije kongerera abapolisi, ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Abayitabiriye bararebera hamwe uruhare rw’abapolisi mu kwimakaza ihame […]
Post comments (0)