Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Barasaba ko iperereza ku rupfu rwa Mukamihigo warokotse Jenoside ryakwihutishwa

todayJuly 27, 2022 146

Background
share close

Umuryango wa Mukamihigo Immaculée urasaba ko iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo Mukamihigo wishwe tariki 02 Kamena 2022, iyi tariki ikaba ihura n’itariki yarokokeyeho i Kabgayi hamwe n’abandi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022, ubwo abavandimwe n’inshuti barimo gusoza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, maze bacikamo igikuba dore ko yari yanabasabye ko bamujyana kwibuka bakamubwira ko bahamubera.

Mukamihigo yiciwe iwe mu rugo aho yari atuye mu Murenge wa Nyamiyaga afite imyaka 79 y’amavuko, mu masaha ya saa tanu n’igice nk’uko bitangazwa n’abagize umuryango we, hakaba hakekwa umukozi we w’imyaka 18 wari umaze iminsi ibiri ahawe akazi ko kuragira inka muri urwo rugo, wahise aburirwa irengero.

Abagize umuryango wa Mukamihigo bagaragaza ko kuba umubyeyi wabo yarishwe ku itariki yarokokeyeho, bigaragaza inzika n’ubugambanyi bwari bugamije kuzamwica, kandi abo muri uwo muryango bakaba bafite ubwoba bw’uko kuba uwamwishe atarafatwa, biteye inkeke ku basigaye bo muri uwo muryango.

Mugunga Jean Baptiste uhagarariye umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko batanze amakuru ahagije y’urupfu rw’umubyeyi we, arimo no kuba telefone ya nyakwigendera ikiri ku murongo kandi yarabuze akimara kwicwa.

Avuga ko kuba uwo mukecuru yarishwe kandi urugo rwe rukikijwe n’izindi ngo ntihagire utabara, kandi hari n’umugore wajyaga akora akazi kwa mukecuru na we utakigaragara, bigaragaza ko abamwishe bashobora kuba ari ab’aho hafi cyangwa bafite amakuru y’uwamwishe.

Icyifuzo cya Mugunga n’umuryango we kandi kinashyigikiwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), kuko na wo usaba ko iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Mukamihigo ryakwihutishwa hakamenyekana abamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko atahamya ko urupfu rwa Mukamihigo rufite aho ruhuriye no kwibasira abarokotse Jenoside, ariko ngo ntawabura kugira amakenga ko uwamwishe abikura ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’icyumweru kimwe Mukamihigo yishwe, Ahishakiye yatangaje ko ibimenyetso by’ibanze biboneshwa amaso byagaragazaga ko yaba yishwe, kandi hakekwa umukozi we n’abagize uruhare mu kuzana uwo mukozi muri urwo rugo.

Yagize ati “Ni ibikorwa bibi bya kinyamaswa nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, kuba hakiri Umunyarwanda wumva yavutsa undi ubuzima, ariko turasaba abarokotse gukomeza kwihangana no kugira amakuru ku bagenda mu ngo zabo, byaba ngombwa bakamenyesha inzego z’ubuyobozi”.

Barasaba ko iperereza ku iyicwa rya Mukamihigo ryakwihutishwa

Ahishakiye asaba ko igihe uwahitanye ubuzima bwa Mukamihigo yaba afashwe, yazanwa kuburanishirizwa aho yakoreye icyaha, kugira ngo bibere isomo n’abandi bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abo mu muryango wa Nyakwigendera bavuga ko ubwo baheruka kuvugana n’ubuyobozi bwa RIB mu Karere ka Kamonyi, bamenyeshejwe ko iperereza ritahagaze,ko rigikomeje kandi hari ibimenyetso bigenda biboneka.

Mukamihigo Immaculée yari atuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Bibungo mu mudugudu wa Nyamweru. Yavutse mu 1943, atabaruka ku ya 02 Kamena 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Angola: Hacukiwe Diyama nini idasanzwe nyuma y’imyaka 300

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Angola bavumbuye ibuye ry'agaciro ridakunze kuboneka, ritavangiye, rya diyama y'umwimerere y'ibara rya roza (pink), byemezwa ko ari ryo diyama ya mbere nini cyane idakase yo muri ubu bwoko icukuwe mu myaka 300 ishize. Kompanyi yo muri Australia ikora ubucukuzi aho hantu, yise iyo diyama 'The Lulo Rose'. Ipima carat 170 (zingana n'amagarama 34). Iyo kompanyi yavuze ko iyi diyama izagurishwa ku isoko […]

todayJuly 27, 2022 272

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%