Inkuru Nyamukuru

Kwikingiza Covid-19 byuzuye ni ugufata urukingo rushimangira – Umujyi wa Kigali

todayJuly 27, 2022 64

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, kuko ngo ari ko kwikingiza icyo cyorezo mu buryo bwuzuye.

Umujyi wa Kigali ku bufatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), bongeye gufungura site zari zisanzwe ziberaho igikorwa cyo gukingira Covid-19 mu bice bihuriramo abantu benshi hirya no hino mu turere tuwugize.

Mu Karere ka Kicukiro barimo gukingirira muri Gare ya Nyanza na Nyanza Centre (itsinda ryimuka), Gahoromani/Ayabaraya (itsinda ryimuka), Isoko rya Gikondo-Nyenyeri, Busanza/Gashyushya, Isoko rya Ziniya (itsinda ryimuka), hakaba na Mobile Clinic (imodoka izenguruka henshi).

Mu Karere ka Nyarugenge hari muri Gare (Down Town), Gare ya Nyabugogo no kwa Mutangana (itsinda ryimuka), Giticyinyoni/Kanyinya, Isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market), Tapis Rouge (Nyamirambo), Butamwa/Miduha, Isoko rya Kimisagara (itsinda ryimuka) ndetse n’imodoka (Mobile Clinic).

Mu Karere ka Gasabo birabera kuri Banki y’Abaturage (Kimironko), muri Gare na Zindiro (itsinda ryimuka), Nyacyonga/Gatsata, Batsinda/Omega, Gisozi/Kinamba (itsinda ryimuka), Kabuga muri Gare, Rusororo (itsinda ryimuka), Remera muri Gare ndetse n’imodoka (Mobile Clinic).

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko izi site zose zirimo kunganira ibigo nderabuzima, muri gahunda bisanganwe yo gutanga inkingo za Covid-19.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yibukije abaturage (ubwo yari i Mageragere ku wa Kabiri) gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19, anatangaza ko gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira ari ko kwikingiza byuzuye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Barasaba ko iperereza ku rupfu rwa Mukamihigo warokotse Jenoside ryakwihutishwa

Umuryango wa Mukamihigo Immaculée urasaba ko iperereza ku rupfu rw’umubyeyi wabo Mukamihigo wishwe tariki 02 Kamena 2022, iyi tariki ikaba ihura n’itariki yarokokeyeho i Kabgayi hamwe n’abandi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022, ubwo abavandimwe n’inshuti barimo gusoza igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, maze bacikamo igikuba dore ko […]

todayJuly 27, 2022 146

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%