Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta ygiranye Ibiganiro na Ambasaderi mushya wa Oman

todayJuly 27, 2022 111

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vicent Biruta kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, yakiriye Saleh Suleiman Bin Al-harthi, Ambasaderi mushya wa Oman wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Rwanda.

Minisitiri Biruta na Amb. Saleh Suleiman

Minisitiri Biruta na Amb. Saleh Suleiman bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1998, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi wibanda ku burezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibindi.

Minisitiri Biruta kandi yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, Umuyobozi mushya w’Ishami ry’Umuryango Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), wamushyikirije ibyangombwa bimwemerera guhagararira FAO mu Rwanda.

Madamu Coumba Sow Umuyobozi mushya wa FAO mu Rwanda

Madamu Sow yagaragaje ko yishimiye guhagararira FAO no gukorera mu gihugu cyateye intambwe nini mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, avuga ko iterambere ry’ubukungu ridasanzwe ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize ritangaza benshi kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we.

Guhera ku ya 18 Nyakanga 2022, Madamu Coumba Sow, yagenwe nk’uhagarariye FAO mu Rwanda ugiye gushyigikira gahunda za Guverinoma ishyira imbere kandi akayobora igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za FAO n’ibikorwa by’imishinga isanzwe ifasha igihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ku isi abamaze kwandura Monkeypox bararenga 18,000

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryatangaje ko kuri uyu wa gatatu abantu barenga 18,000 bamaze kwandura icyorezo cya Monkeypox mu bihugu 78 ku isi. Benshi muri bo bakaba abo ku mugabane w'u Burayi. OMS iherutse gutangaza ko icyorezo cya Monkeypox ari ikibazo gihangayikishije amahanga kandi gikwiriye guhagurukirwa byihutirwa. Kugeza ubu 90% by’abantu bapimwe icyo cyorezo bari hanze y’umugabane wa Afrika. Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze […]

todayJuly 27, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%