Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vicent Biruta kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, yakiriye Saleh Suleiman Bin Al-harthi, Ambasaderi mushya wa Oman wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Rwanda.
Minisitiri Biruta na Amb. Saleh Suleiman
Minisitiri Biruta na Amb. Saleh Suleiman bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1998, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi wibanda ku burezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibindi.
Madamu Coumba Sow Umuyobozi mushya wa FAO mu Rwanda
Madamu Sow yagaragaje ko yishimiye guhagararira FAO no gukorera mu gihugu cyateye intambwe nini mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, avuga ko iterambere ry’ubukungu ridasanzwe ry’u Rwanda mu myaka 28 ishize ritangaza benshi kandi ko yiteguye gutanga umusanzu we.
Guhera ku ya 18 Nyakanga 2022, Madamu Coumba Sow, yagenwe nk’uhagarariye FAO mu Rwanda ugiye gushyigikira gahunda za Guverinoma ishyira imbere kandi akayobora igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za FAO n’ibikorwa by’imishinga isanzwe ifasha igihugu.
Post comments (0)