Inkuru Nyamukuru

Abagana muri za ‘Car Free Zones’ barimo kwegerezwa udukingirizo tw’ubuntu

todayJuly 28, 2022 106

Background
share close

Umuryango urwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina(AHF) ufatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), bari kongera ahatangirwa udukingirizo hirya no hino mu Gihugu, harimo n’imihanda yitwa ‘Car Free Zones’ iberamo imyidagaduro.

‘Car Free Zone’ y’i Remera ku Gisimenti yo yamaze gushyirwamo utuzu(kiosks) tubiri dutangirwamo udukingirizo, ariko izi serivisi ngo zigiye gutangwa n’ahandi mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko.

Mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 27 Nyakanga 2022, Umuyobozi wa Gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA muri AHF, Narcisse Nteziryayo, yavuze ko za ‘Car Free Zones’ ziteye impungenge ko zishobora kuba impamvu yo gukwirakwiza ubwo bwandu.

Nteziryayo agira ati “Iki kintu cy’ama ‘free zones’ turakizi kiratanga impuruza, tumaze gukora inama nyinshi aho Gisimenti itangiriye. Aha twahashyize utuzu tubiri dutangirwamo udukingirizo, ubundi twagiraga utuzu umunani (hose) mu Gihugu. Umuntu ashobora kwicara hariya ari kunywa byeri ariko yarangije kwibikaho udukingirizo.”

Nteziryayo akomeza agira ati “Turabifite muri iki cyumweru ko turi bwongeremo (ku Gisimenti) n’udusanduku turimo udukingirizo (Condom dispensers) ku ntebe aho abantu begamira, ku buryo utabashije kujya ku kazu ashobora gukora inyuma ye akiha udukingirizo, izi ‘free zones’ turi kuzishyiramo imbaraga cyane.”

Mu hantu hari hasanzwe utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu kubera ubusambanyi buhakorerwa, hari ahazwi ku izina rya Sodoma i Gikondo, i Remera mu Giporoso, mu Migina iruhande rwa Sitade Amahoro, mu Gatsata, Nyamirambo i Matimba.

Ikiganiro abakozi ba AHF na RBC batanze kuri RBA cyarangiye bamwe mu baturage basabye ko i Kanombe hafi y’ahitwa kwa Habyarimana ndetse na Kabarore muri Gatsibo, na ho hashyirwa serivisi zitanga udukingirizo.

Nteziryayo avuga ko udukingirizo tuzajyanwa aho badusabye hose ndetse n’ahandi muri za ‘car free zones’ ziri mu mijyi yunganira Kigali.

Mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2022/2023, Umujyi wa Kigali urateganya ko ‘car free zones’ kugeza ubu zigera kuri eshatu zakwiyongeraho izindi enye.

Umuryango AHF uvuga ko buri mwaka mu Rwanda hatumizwa udukingirizo tugera kuri miliyoni eshanu, harimo miliyoni enye ubwawo(AHF) witumiriza hanze, kandi twose tugakoreshwa mu mezi 12 tukarangira.

Umuntu wakora igereranya yasanga buri munsi mu Rwanda abantu bakenera gukoresha udukingirizo turenga ibihumbi 13 na 600.

Ikigo RBC gikangurira abantu(byananiye kwifata) gukoresha agakingirizo kugira ngo abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bakomeze kuba munsi ya 3% by’Abanyarwanda bose kugeza ubu biganjemo Urubyiruko.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA muri RBC, Dr Basile Ikuzo agira ati “Aho twabonye ibipimo bya virusi itera SIDA ni mu cyiciro cy’imyaka 15 y’ubukure kugera kuri 34, ni aho tuba tubona(SIDA) isa nk’aho iri hejuru, mu rubyiruko abo dusanga ari benshi baba ari abayigize(abanduye) vuba kurusha abayimaranye igihe.”

Dr Ikuzo avuga ko mu babana na virusi itera SIDA mu Rwanda, abagera kuri 97% batangiye guhabwa imiti. Ibi bikaba bituma hari abageza igihe ntibabe bacyanduza abandi kubera gufata imiti neza, ndetse bakabasha gukomeza ubuzima nk’ibisanzwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino: Yanga Africans yasinye amasezerano y’amateka afite agaciro karenga miliyari 12

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w'imikino 2021/22, ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yasinye amasezerano afite akayabo mu myaka itatu. Ubuyobozi bw'ikipe ya Yanga Africans, bwatangaje ko bwamaze gusinyana amasezerano y'ubufatanye na Komanyi ya SportPesa isanzwe izwiho ibijyanye n’imikino y’amahirwe (Betting). Aya masezerano azamara igihe cy'imyaka itatu, afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania ushyize mu mafaranga y'u Rwanda Agera kuri miliyari 5. […]

todayJuly 28, 2022 127

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%