Ambasaderi Zaina Nyiramatama yashyikirije Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, ubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Mauritanie iherereye i Nouakchott.
Ni mugihe ku wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, Amb. Zaina yabanje gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mauritanie, Mohamed Salem Merzoug kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Nk’uko Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Morocco ibitangaza.
Amb, Zaina asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Ubwami bwa Maroc, Guinea na Tunisia. Akazaba afite icyicaro muri Maroc mu Mujyi wa Rabat.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ishingiye ku masezerano byasinyanye muri Gashyantare uyu mwaka ajyanye no gusangira ikirere mu ngendo z’indege.
Ni amasezerano ahesha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, amahirwe yo kuba yafungura ingendo muri Mauritanie ziyongera ku zo isanzwe ikorera mu Burengerazuba bwa Afurika.
Polisi y' u Rwanda ku wa mbere tariki ya 25 Nyakanga, yafashe uwitwa Ndatimana Issa wibye moto yo mu bwoko bwa TVS RE 562 L afatirwa mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu. Hakizimana Eric ubwo yari amaze gusubizwa moto yari yibwe, yashimiye Polisi y'u Rwanda Ni ibikorwa Polisi y'Igihugu ikomeje byo gufata abajura biba moto. Uyu afashwe nyuma y'iminsi itatu gusa hafashwe abandi […]
Post comments (0)