Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2021/22, ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yasinye amasezerano afite akayabo mu myaka itatu.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans, bwatangaje ko bwamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Komanyi ya SportPesa isanzwe izwiho ibijyanye n’imikino y’amahirwe (Betting).
Aya masezerano azamara igihe cy’imyaka itatu, afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania ushyize mu mafaranga y’u Rwanda Agera kuri miliyari 5.
Yanga Africans, mu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Eng Hersi Said, mu gihe SportPesa ihagarariwe na Tarimba Abbas.
SportPesa ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko yishimiye gushinya amasezerano y’amateka n’ikipe ya Yanga Africans.
Ubutumwa bugira buti: ” Ku mugaragaro twasinye amasezerano y’amateka n’ikipe isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Tanzania, Yanga Africans nk’umuterankunga mukuru.”
Ikipe ya Yanga Africans yanditse ku rubuga rwayo iti: “Iki nicyo gisobanuro cya Ekipe nkuru.”
Iyi Komanyi kandi, yahaye iyi kipe yose angina na miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania nk’igihembo cy’uko ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021/2022.
Yahawe kandi miliyoni 100 nkigihembo cyo kwegukana igikombe cya shampiyona Amasezerano afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania
Ambasaderi Zaina Nyiramatama yashyikirije Perezida wa Mauritanie, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda. Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, ubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Mauritanie iherereye i Nouakchott. Ni mugihe ku wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, Amb. Zaina yabanje gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mauritanie, Mohamed Salem Merzoug kopi y'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Nk'uko Twitter ya […]
Post comments (0)