Polisi y’ u Rwanda ku wa mbere tariki ya 25 Nyakanga, yafashe uwitwa Ndatimana Issa wibye moto yo mu bwoko bwa TVS RE 562 L afatirwa mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu.
Hakizimana Eric ubwo yari amaze gusubizwa moto yari yibwe, yashimiye Polisi y’u Rwanda
Ni ibikorwa Polisi y’Igihugu ikomeje byo gufata abajura biba moto.
Uyu afashwe nyuma y’iminsi itatu gusa hafashwe abandi bantu 3 bari bibye moto 2 mu Karere ka Nyagatare na Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvester Twajamahoro yavuze ko Ndatimana yafashwe nyuma y’aho nyiri moto yatabaje avuga ko yibwe moto kandi ko ifite icyuma gifasha kumenya aho iri GPS.
Ati: “Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagali ka Gahanga Umurenge wa Gahanga agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura, ariko avuga ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa saba za mu gitondo hifashishijwe ikoranabunga rya GPS bayisanze mu gihuru mu Kagali ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe.”
Yongeyeho ko hashize akanya moto ifashwe uwayibye yaje kuyireba aho yari yayihishe nawe ahita atabwa muri yombi arafungwa.
Kuva agakiriro ka Huye kashyirwaho muri 2013, nta gihe abagakoreramo batasabye ko kagurwa kugira ngo abakora ubukorikori butandukanye babashe kugakwirwamo, ariko na n’ubu ntibirakorwa. Bifuza ko agakiriro ka Huye kagurwa Ubundi ako gakiriro kubakwa, abari basanzwe bakorera umurimo w’ubucuzi, ububaji no gusudira mu mujyi i Huye basabwe uko bakabaye kuza kugakoreramo, ariko bamwe baburamo ibibanza byagutse bari bakeneye, bahitamo kwigumira aho bari basanzwe bakorera. Ibi byatumye abari barakagiyemo binubira ko […]
Post comments (0)