Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, yitabiriye inama ya Kabiri idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.
Iyo nama ya Kabiri idasanzwe izwi nka African Peer Review Mechanism (APRM), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ari na we wahawe ubuyobozi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Maada Bio, uyu mwanya yawutorewe mu nama ya 35 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe, yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Perezida Kagame yashimiye Kenya uruhare yagize mu gushyira mu bikorwa gahunda y’isuzuma y’uru rwego, agaragaza ko ibi byerekana uburyo ibihugu bya Afurika bifatanyiriza hamwe ngo bizamure imiyoborere.
Yagize ati “Munyemerere nshimire Kenya ku bwo gusoza iyi gahunda y’isuzuma ry’uru rwego. Ibi byongeye kwerekana akamaro k’urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika, nk’igikoresho cyo gufashanya mu kuzamura imiyoborere n’amahirwe mu bukungu ku mugabane wacu.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye n’Ubunyamabanga bwa APRM buyobowe na Professor Eddy Maloka.
Perezida Kagame yaboneyeho gushima Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta usoje Manda ye ati: “Muvandimwe warakoze ku bw’imirimo wakoze, bitari ku gihugu cya Kenya gusa ahubwo no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.”
Mu bandi bitabiriye iyo nama, harimo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Veronica Macamo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mozambique.
Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio niwe muyobozi wa APRM
Iyo nama ya APRM yatangiye mu 2003, ishinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), mu rwego rwo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane, kugira ngo ugire iterambere rirambye.
APRM ifatwa nk’igikoresho cya Afurika yunze Ubumwe, mu rwego rwo gufasha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kwikorera igenzura mu iterambere ry’imiyoborere. Kugeza ubu ikaba ifite ibihugu bigera kuri 37.
Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, avuga ko mu myaka ibiri n’igice basigaje muri manda yabo, bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu gusura abatura no kubegera, hagamijwe kumenya uruhare bagira muri gahunda n’ibindi bikorwa bagenerwa, n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo babone ibyo bakeneye mu buzima bwabo bityo burusheho kuba bwiza. Abasenateri bari mu mwiherero ugamije kureba uko barushaho kunoza inshingano zabo Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki […]
Post comments (0)