Banki ya Kigali Plc (BK) yagiranye ubufatanye n’umuryango udaharanira inyungu, “I Matter Initiative,” mu gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango ‘cotex’ ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
‘I Matter Initiative,’ ni umuryango uyobowe n’urubyiruko mu gushyigikira abana b’abakobwa, wakoranye n’abangavu mu miryango itandukanye hirya no hino ku rwego rw’umudugudu kuva mu 2019, ugamije guca burundu ubukene mu Rwanda, binyuze muri serivisi, ubukangurambaga, ndetse ubuvugizi.
Ku wa kane, tariki ya 28 Nyakanga ku cyicaro gikuru cya BK, nibwo hashyizwe umukono kuri ubu bufatanye bw’amezi atandatu bufite agaciro ka miliyoni 16.760.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubunyamabanga bw’Inama y’Ubutegetsi bwa Banki ya Kigali, ufite mu nshingano ze ibikorwa byo guteza imbere Umuryango Nyarwanda muri rusange, Nkusi Batanage Emmanuel, yatangaje ko banki imaze gusuzuma neza ibyo uyu muryango umaze gukora, yahisemo gufatanya nabo.
Nkusi Batanage Emmanuel, Umuyobozi ufite mu nshingano ze ibikorwa byo guteza imbere Umuryango Nyarwanda
Yagaragaje ko ubu bufatanye buzagira akamaro ku bana b’abangavu benshi mu rwego rwo kubona uburenganzira bungana ku bijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango bikazafasha kubaka sosiyete y’abakobwa n’abagore bifitiye ikizere kandi basobanukiwe ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwabo.
Ati: ”Twishimiye cyane gufatanya na I Matter Initiative kubw’iyi mpamvu nziza. Twizera ko kongerera ubushobozi abagore ari inkingi y’ingenzi mu iterambere ry’abaturage bacu, kandi buri mwangavu akwiye uburenganzira bwo kubona isuku mu gihe cy’imihango.”
Divine Ingabire, Umuyobozi mukuru wa I Matter Initiative, yashimye BK kubwo kubizera no kubafasha mu rugendo rwabo.
Ati: “Mu izina rya I Matter Initiative, ndashaka gushimira ubuyobozi bwa BK, kubera ko bizeye icyerekezo cyacu, ishoramari mu guhindura ubuzima bw’abakobwa bo mu Rwanda, kandi ijwi ryabo ryiyongereye ku ryacu kugira ngo twe guceceka ku bijyanye n’isuku y’abakobwa n’abagore ”.
Divine Ingabire Umuyobozi wa I Matter initiative
Yakomeje avuga ko aya masezerano ari ikindi gihe gikomeye kuri bo cyo kwishimira ubufatanye bwabo na BK bugiye gutuma ubuzima bw’abangavu n’abagore 1500 bugira impinduka nabo bakagira uburenganzira bwo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe byari bisanzwe bibagora ku bibona.
Mu gihe cy’aya mezi atandatu y’ubu bufatanye, I Matter Initiative izasura ibigo by’amashuri itanga n’ibikoresho by’isuku. Muri ibyo harimo Ibintu harimo Cotex, imyambaro yimbere y’abakobwa, n’amasabune y’isuku.
BK ni banki ikomeye y’ubucuruzi mu Rwanda, ku mutungo wose kandi iherutse guhabwa igihembo cya Global Finance, nka Banki nziza mu Rwanda muri 2022 .
Perezida joe Biden wa Amerika na mugenzi we Xi Jumping w'u Bushinwa baburiranye kuri Taiwan mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri. Biden na Xi mbere bagiye bagirana ibiganiro bakoresheje iya kure Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa. Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse. Beijing ivuga ko […]
Post comments (0)