Nyuma y’ibiganiro abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri aya mabwiriza ya RICA agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabunga byakoreshejwe.
Uwitwa Jean Bosco Izabiriza ucuruza ibikoresho by’ikorabunga mu mujyi wa Kigali yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye iyi nama.
Ati: “ Turashimira Polisi y’ u Rwanda kuba yaradutumiye muri iyi nama, biradufasha gusobanukirwa amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikresho by’ikoranubuhanga byakoreshejwe. Aya mabwiriza yaje ari igisubizo cy’akajagari kenshi kagaragaraga muri ubu bucuruzi, twagize umwanya uhagije wo kubaza ibibazo kandi twabonye ibisubizo, ni ahacu mu kongera imbaraga zo kurwanya abantu bacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabunga byibwe.”
Izabiriza yaburiye abiba ibikoresho by’ikoranabunga ko batazabona isoko bagurishamo ibyo bibye.Uwitwa Rehema Umuruta, umutekinisiye akaba anagurisha telefone ngendanwa mu mujyi wa Kigali yavuze ko aya mabiwiriza aje ari igisubizo cy’ibibazo byagaragaraga mu mwuga wabo wo gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ati: ‘Maze imyaka 20 muri aka kazi ntabwo kagendaga neza kuko tutakoranaga neza n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya abajura, abantu benshi baguraga ibikoresho by’ikoranabuhanga batabanje no kubaza aho byakorewe, ariko aho aya mabwiriza agiriyeho twizeye ko azakemura ibibazo byose bigaragara kandi ubujura bw’ibikoresho by’ikorabuhanga turizera ko buzacika”
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwifuza kugeza kuri 90% by’abakiriya bayo, bahabwa serivisi bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, mbere y’uko uyu mwaka urangira. Hari serivisi nyinshi zitandukanye zirimo kwishyura imisoro umuntu ashobora gukora yifashishije telefone ye Ibi bitangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, ku cyicyaro gikuru cya BK ndetse no ku mashami yayo atandukanye mu Mujyi wa Kigali, habaye umuhango wo kumurikira abakiriya zimwe […]
Post comments (0)