Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame azatanga ikiganiro ku basoje amasomo ya gisirikare muri Nigeria

todayJuly 29, 2022 154

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 5 Kanama 2022, azatanga ikiganiro hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 hanatangwa impamyabumeyi ku ba Ofisiye basoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rikuru ry’ingabo za Nigeria (NDC). Umuhango uzabera i Abuja.

Umuyobozi w’iryo shuri rikuru rya gisirikare Rear Admiral Murtala Bashir, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa kane tariki 28 Nyakanga 2022, i Abuja, yavuze ko biteganijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro i Abuja ku ya 5 Kanama.

Iki kiganiro kizahabwa aba ba Ofisiye nyuma y’uko ishuri ritangaje ko mu myaka 30 ishize abagera ku 2,549 aribo bamaze gusoza amasomo yabo muri iri shuli.

Iri shuri uretse kuba ryarahaye impamyabumenyi ku barirangijemo bo muri Nigeria, hari n’abandi baturutse mu bihugu byo muri Afurika nka Uganda, Burkinafaso, Liberiya n’ahandi mu myaka 30 rimaze rishinzwe.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria thisdaylive dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko Bashir wari uhagarariwe n’umuyobozi wungirije w’iri shuri, Maj Gen Emeka Onumajuru, yavuze ko icyo gihe iri shuri rikuru ry’ingabo rizizihiza isabukuru yimyaka 30 bigafatanyirizwa hamwe no gusoza amasomo y’icyiciro cya 30.

Yavuze ko NDC mu myaka 30 imaze ibayeho yahuguye abayobozi barimo abo mu nzego zo hejuru za Minisiteri, ibigo n’amashami (MDAs), Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo babashe gutanga umusaruro wo ku rwego rwo hejuru.

Yagaragaje mu bahawe ubumenyi muri iri shuri kuva ryashingwa mu 1992, harimo 216 baturutse mu mashami y’inzego z’umutekano, 254 boherejwe n’ibihugu by’amahanga mu gihe 92 bari abayobozi bakuru muri Polisi ya Nigeria.

Yavuze kandi ko iri shuri ari ukuboko gukomeye kwa dipolomasi y’igisirikare cya Nigeria kuko rifasha by’umwihariko mu guhuza imikoranire n’andi mashuri ya gisirikare yo mu bindi bihugu by’Afurika birimo n’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BK yatanze miliyoni 16 frw azafasha abakobwa bo mu miryango ikennye kubona ibikoresho by’isuku

Banki ya Kigali Plc (BK) yagiranye ubufatanye n’umuryango udaharanira inyungu, "I Matter Initiative," mu gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by'isuku mu gihe cy'imihango ‘cotex’ ndetse no guteza imbere ihame ry'uburinganire mu Rwanda. 'I Matter Initiative,' ni umuryango uyobowe n’urubyiruko mu gushyigikira abana b'abakobwa, wakoranye n’abangavu mu miryango itandukanye hirya no hino ku rwego rw’umudugudu kuva mu 2019, ugamije guca burundu ubukene mu Rwanda, binyuze muri serivisi, ubukangurambaga, […]

todayJuly 29, 2022 109

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%