Perezida joe Biden wa Amerika na mugenzi we Xi Jumping w’u Bushinwa baburiranye kuri Taiwan mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri.
Biden na Xi mbere bagiye bagirana ibiganiro bakoresheje iya kure
Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa. Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse.
Beijing ivuga ko Xi yabwiye Biden ko agomba kubaha umurongo “w’Ubushinwa bumwe”, anamuburira ko “uwari we wese ukina n’umuriro azashya”.
Umwuka mubi kuri iyi ngingo warazamutse mu gihe hari amakuru y’impuha ko Nancy Pelosi, umukuru w’Inteko ishingamategeko ya Amerika, agiye gusura Taiwan.
Ububanyi n’amahanga bwa Ameirka buvuga ko Pelosi nta rugendo na rumwe yatangaje, ariko Ubushinwa bwaburiye “ingaruka zikomeye” mu gihe yakora urwo ruzinduko.
Madamu Pelosi, ukurikira visi perezida wa Amerika ku murongo w’ubutegetsi, yaba ari we mutegetsi wa mbere ukomeye wa Amerika usuye Taiwan kuva mu 1997.
BBC yatangaje ko mu kiganiro kuri telephone cyo kuwa kane, Xi na Biden baganiriye no kuba bahura imbonankubone, nk’uko umwe mu bakozi mu butegetsi bwa Biden abivuga, akemeza ko ikiganiro cyabo cyari ‘kirashe ku ntego’ kandi ‘kirimo ukuri’.
Ubwo Biden yari visi perezida yakiriye Xi Jinping yasuye Amerika mu 2015 ari perezida, ariko ntibarahura bombi kuva Biden nawe yaba perezida.
Post comments (0)