Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Nyiransengiyumva Valentine yari mu kiganiro kuri KT Radio hamwe na MC Tino
Mu kiganiro “Dunda” cya KT Radio cyatambutse ku mugoroba tariki ya 29 Nyakanga 2022 kiyobowe na MC Tino, Vava yatangaje ko afana umuhanzi Rick Ross ndetse agakunda n’umuhanzi Bruce Melodie.
Vava abajjijwe umuhanzi yumva yemera mu bijyanye n’umuziki yahise asubiza ko ari Rick Ross yongeraho ko akunda na Bruce Melodie.
Vava aririmba ibintu bisekeje kandi bituma abantu baseka bitewe n’ibyo aririmba bigaragara ko aba abihimbye ako kanya ndetse rimwe na rimwe ukumva avanze indirimbo ugasanga ni ibintu bitangaje byuzuyemo urwenya gusa.
Ari muri Studio ya KT Radio, ntiyatinye guhita aririmba indirimbo ye akavangamo no kuririmbamo KT Radio.
MC Tino amubajije niba afite indi ndirimbo yahimbye, yabimwemereye amusaba kuyiririmba ayitangira avuga ko hari utunyamaswa twiza tuba muri Pariki y’Akagera nuko akomeza iyo ndirimbo ye avuga ati Dore Impala, dore Imbogo huuuuhhhh, huuuhhh ibintu byagaragaye ko ari indirimbo imwe nubwo we azita ko ari indirimbo ebyiri.
Vava yaje mu mujyi wa Kigali aje gushakisha imibereho kimwe n’abandi bose ariko yaje kuza kuvumbura ko ari umuhanzi, atangira kujya aririmba bituma amenyekana ku mbuga nkoranyambaga na za YouTube.
Inzozi ze ni uguhanga indirimbo nyinshi akazibyaza umusaruro akabona amafaranga yo gukora ubucuruzi.
Ku bijyanye n’abantu bavuga ko ari umunyarwenya, Vava avuga ko atajya aririmba ibintu atazi atanabonye.
Ashimira abantu bakomeje kumwamamaza harimo na nyina umubyara ukunze kumuhamagara kuri telefone amubwira ko ibyo arimo ari byiza kandi bizamugirira akamaro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Dr Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya. Dr Eric Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN ushinzwe Igenamigambi yagizwe Minisitiri ushinzwe ishoramari rya Leta Izo mpinduka Umukuru w’Igihugu yazikoze ashingiwe ku ngingo za 112 na 116 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika […]
Post comments (0)