Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yakiriwe na Perezida wa Zimbabwe

todayJuly 30, 2022 71

Background
share close

Minisitiri Dr Biruta, nyuma yo kwakirwa na Perezida Mnangagwa, hakurikiyeho umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ayo masezerano agera kuri atatu akubiyemo ajyanye n’Ubwikorezi n’Iterambere ry’ibikorwa remezo, abinjira n’abasohoka, ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’impanuka z’indege za gisivili n’iperereza ku bibazo bikomeye.

Mu masaha y’igicamunsi kandi Minisitiri Dr Biruta, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Frederick M. M. Shava, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Zimbabwe hashize imyaka igera kuri ibiri bitangiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Ibihugu byombi kandi byashyizeho ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari, ryatekerejwe nyuma y’uko muri 2019, Perezida Emmerson Mnangagwa yasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no koroshya ubucuruzi.

Perezida Mnangagwa muri Werurwe 2022, yagaraje ko umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kuwubyaza umusaruro mu by’ubucuruzi.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ibiganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade Conference’. Avuga kandi ko ibihugu byombi bizungukira muri ubwo bufatanye.

Ibi biganiro byaberaga i Harare byitabirwa n’abikorera 41 baturutse mu Rwanda, ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kuba intangarugero mu kubahiriza gahunda za leta

Ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, ku ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu akarere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 306 baturutse mu turere twose tw’intara y’amajyepfo, yari afite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw'Urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y'abaturage." Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Inspector General of […]

todayJuly 30, 2022 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%