Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda bakwiriye kurekerwa Demokarasi yabo – Perezida Kagame

todayAugust 4, 2022 62

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asobanura ko Demokarasi ari imiyoborere ndetse ikaba amahitamo y’abaturage ba buri gihugu, kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bakaba ari bo bagomba kwihitiramo batagendeye kuri Demokarasi y’ahandi.

Ibi yabisobanuriye Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bo hirya no hino ku Isi (Young Presidents’ Organisation/YPO), ubwo yawakiraga ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 muri Village Urugwiro.

Iryo tsinda ryari rigizwe n’abantu 26 bakaba ari ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu bihugu bakomokamo, ryaje mu Rwanda mu rugendo rwiswe ‘Once in a lifetime bucket list’, rugamije guhura n’abayobozi b’ibihugu n’inzego zitandukanye byo ku Isi.

Perezida Kagame yabakiriye abaganiriza ku ngingo irebana n’uburyo yumva Demokarasi, by’umwihariko Demokarasi ikwiriye Abanyarwanda kandi ko bakwiye kuyikomeraho.

Perezida Kagame avuga ko Demokarasi ayibona nk’imiyoborere, ’kandi ni imiyoborere koko’, ikaba isobanura imiyoborere n’amahitamo y’abaturage, bakaba ari bo ngo bahitamo icyo bifuza n’icyo bikorera ubwabo.

Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bakwiriye kurekerwa Demokarasi yabo

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu gihe amahitamo n’uburyo bwo kubaho by’abaturage b’u Rwanda bitubahirijwe, ahubwo bigasanishwa n’amahitamo y’abandi baturage, adashobora kuvuga ko iyo ari Demokarasi nyayo.

Perezida Kagame ati “Demokarasi nyayo ni ukurekera abaturage amahitamo yabo, ntabwo dutinya kugaragaza uruhare rwacu kuko tuzi neza aho tuvuye, abo turi bo, icyo dushaka kuba cyo, ndetse tukaba dushaka kugikomeraho.”

Umuryango ‘Young Presidents Organisation’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga ibihumbi 30 bo mu bihugu 142 byo ku Isi.Uyu muryango uvuga ko wiyemeje guharanira ko Isi igira abayobozi bayobora neza abaturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahaye ikaze Antony Blinken

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uzarusura mu cyumweru gitaha. Antony Blinken utegerejwe mu Rwanda Itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, rivuga ko urwo ruzinduko rwa Blinken mu Rwanda, ruzarushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Rigira riti “Dutegereje kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Amerika, no kuganira […]

todayAugust 4, 2022 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%