Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwahaye ikaze Antony Blinken

todayAugust 4, 2022 85

Background
share close

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, uzarusura mu cyumweru gitaha.

Antony Blinken utegerejwe mu Rwanda

Itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, rivuga ko urwo ruzinduko rwa Blinken mu Rwanda, ruzarushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Rigira riti “Dutegereje kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Amerika, no kuganira ku bufatanye bwacu mu nzego zirimo ubuzima ku rwego rw’Isi, kubungabunga amahoro, ikibazo cy’ibiribwa n’ingufu ku isi, ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba ndetse n’ibikorwa ku bidukikije.”

Mu bindi by’ingenzi bizaganirwaho harimo gukemura ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari, kandi u Rwanda rukaba rukomeje kwiyemeza uburyo butandukanye bwashyizweho mu karere, mu gushaka ibisubizo ku buryo burambye.

MINAFET yakomeje ivuga ko hazaba no kungurana ibitekerezo ku miyoborere n’uburenganzira bwa muntu, nk’uko yakomeje kuba ingingo igarukwaho ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tangazo rivuga kandi ko impande zombi zizaganira ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

Rikomeza rigira riti “Ku bijyanye n’umuturage w’u Rwanda Paul Rusesabagina, hashize imyaka 10 tuganira na Amerika, u Rwanda rwishimiye amahirwe yo kongera kwerekana neza ko ifatwa rye no guhamywa ibyaha bikomeye byibasiye abaturage b’u Rwanda (hamwe n’abandi 20 bareganwa), ubwo yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”

Anthony Blinken utegerejwe i Kigali mu Cyumweru gitaha, azaba ari mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva Perezida Joe Biden yatorerwa kuyobora icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ikiraro cya Nyabugogo kiratangira gukoreshwa vuba

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cya Nyabugogo kiba gitangiye gukoreshwa mu bihe bya vuba, kuko imirimo yo kucyubaka yarangiye hakaba harimo gukorwa isuku. Iki kiraro kigiye gutangira gukoreshwa Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 03 Kamena 2022, mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’abanyamakuru hagamijwe kubagezaho gahunda zitandukanye, ziteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo giherereye ahazwi nko ku mashirahamwe, yatangiye mu […]

todayAugust 4, 2022 83

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%