Abaturage bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, baravuga ko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingaruka zikomoka ku mafumbire mvaruganda, bize guhinga mu buryo bw’Imana (Farming in God’s way), bagasarura imbuto zibereye umubiri nk’izivugwa muri Bibiliya zeraga muri Eden.
Imbuto zahinzwe mu buryo bw’Imana, nta fumbire cyangwa imiti ya kizungu bibigeraho
Eden ni ho bivugwa ko umuntu wa mbere waremwe n’Imana yatujwe, nyuma akaza kwagukira ku Isi yose, ari nako ubutaka bugenda bumubana buto kubera kubyara benshi, byatumye n’ibiribwa ubu bigenda bibura hakiyambazwa ikoranabuhanga, mu gutubura ibyo kurya n’imbuto bikomokaho.
Mu rwego rwo kurumbura ubutaka, kurwanya imirire mibi no gutegura amafunguro y’umwimerere, umuryango mpuzamahanga wita ku kugabanya ubukene FH/Rwanda, ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga bahisemo kwigisha abaturage uko bahinga mu buryo bw’Imana.
Iyo bamaze gucukura iyo myobo bashyiramo ifumbire ikoze mu byatsi, amaganga, ivu n’ifumbire nke mborera, ari nabyo bitanga ifumbire y’umwimerere irumbura ubutaka ikanatuma ibihingwa bigira icyanga cy’umwimerere.
Abahinzi bamaze kwiga ubu buryo basobanura ko bufite inyungu, kuko bukorwa mu gihe gito ugereranyije n’icyasabaga kurima, kuraza no gutabira, hakiyongeraho ko batagura amafumbire mvaruganda, kandi bakabona umusaruro ihagije. Consesa Nyiramakuba, avuga ko mu myaka itanu bakoze ubwo buhinzi byatumye barwanya isuri kuko banasasira imbuto, kandi ubwo buhinzi bwatumye bongera kubona umusaruro uhagije.
Agira ati “Ubu buhinzi bugabanya igihe twatakazaga, buzigama amafaranga yakagiye ku mvaruganda, butuma kandi tuzigama amafaranga twatakazaga mu kugura imiti yo kurwanya ibyonnyi, kuko dukoresha imiti ya gakondo”.
Beterave ni kimwe mu bihingwa byera neza mu buryo bw’Imana
Umukozi wa FH/Rwanda ufite ubumenyi muri ubwo buhinzi, ukurikirana abo baturage mu Murenge wa Cyeza na Kabacuzi, Hakizimana Celestin, avuga ko guhinga mu buryo bw’Imana bitanga umusaruro, bakifuza ko bahabwa umwanya bakabwigisha n’ahandi.
Asobanura ko muri iyi minsi abatuye Isi bakeneye ibiribwa byinshi ugereranyije na mbere, hakenewe n’uburyo bwo gusubiranya ubutaka bwangijwe kubera ikoranabuhanga rikoresha amafumbire akorerwa mu nganda, ndetse abaturage bakoroherwa n’igiciro cyayo kiri hejuru, ibyo bigakorwa habungabungwa ibidukikije.
Asobanura ko ari yo mpamvu bahisemo gukoresha imiti isanzwe izwi ko ivura mu buryo bwa gakondo, igakoreshwa mu kurwanya ibyonnyi ku mbuto.
Avuga ko imiti batera ku bihingwa bayikora mu muravumba, imibirizi, urusenda, umwenya n’ibindi bimera bivura abantu, kandi uwo muti ukora nta ngaruka ku bihingwa kandi ukarwanya ibyonnyi.
Guhinga mu buryo bw’Imana bikoreshwa ku mboga n’ibinyamisogwe, ibigori n’indi myaka itari ibinyabijumba kuko byo bisaba kumena ubutaka bishoreramo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ubu buryo buzatezwa imbere, kuko mu Murenge ya Cyeza na Kabacuzi bwakoreshejwe, bigaragara ko imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba myiza.
Polisi y'u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy'imurikagurisha mpuzamahanga rya 2022 ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya 25. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ku wa Kane, tariki ya 4 Kanama. CP Kabera yasabye buri wese uri mu imurikagurisha, kwizera umutekano waba uwe bwite ndetse n'uw'ibicuruzwa bye. […]
Post comments (0)