Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ahaheruka kubera impanuka habereye indi

todayAugust 6, 2022 461

Background
share close

Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.

Ababonye iyi mpanuka babwiye Kigali Today ko Coaster yamanukaga ijya mu mujyi wa Gisenyi yari ifite umuvuduko mwinshi ihura n’ikamyo izamuka, umushoferi ahitamo kuyegeka haruguru y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ariko ntawe yahitanye naho abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi CSP, Dr Tuganeyezu Ernest, yabwiye Kigali Today ko impanuka yabaye ntawe yahitanye ko n’abakomeretse bavuwe ndetse bagataha.

Yagize ati: “Impanuka yakomerekeje abantu bane byoroshye uretse umwe bisa n’ibikomeye, abakomeretse bavuwe ndetse bamwe batashye.”

Impanuka ya Coaster yabereye ahazwi nko kwa Gacukiro. Ni muri metero nkeya uvuye ahaherutse kubera impanuka ya Virunga n’ikamyo ya Rubis.

Umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukunze kubonekamo impanuka z’imodoka bitewe no kubura feri.

Kubera impanuka nyinshi ziterwa n’imodoka zikorera imizigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwateganyije gukora undi muhanda unyura ku murenge wa Rugerero ugatunguka mu mujyi wa Gisenyi, aho byateganywaga ko wo utamanuka cyane bikaba byagabanya impanuka ziterwa n’imodoka zikorera imizigo.

N’ubwo uyu muhanda ubu watangiye gukorwa, ubuyobozi busaba abatwara ibinyabiziga byikorera imizigo kubanza guhagarara no kugenzura ibinyabiziga mbere yo kwinjira mu mujyi wa Gisenyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Munyuza yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Polisi muri Eswatini

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kanama, yitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi wahariwe Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, wabereye mu ishuri rya Matsapha Police college riherereye mu mujyi wa Manzini. Ni umuhango IGP Dan Munyuza yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo mu bwami bwa Eswatini; National Commissioner of Police, Tsitsibala William Dlamini, wo kwizihiza imyaka 115 ishize Polisi ya […]

todayAugust 6, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%